Abenshi ntibajya bakira kumva ko abakobwa bagaragara mu mashusho y’indirimbo birangirira aho , buri wese aba yibaza ukuntu batinyuka bakitwara uko bagaragara mu ndirimbo, kuburyo hari ababa bibaza niba nta mico idahwitse ibaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Nubwo bamwe biba ibibazo bakabura igisubizo bashaka ariko ntibibuza ababibamo gukomeza gukorana umurava kubera intumbero za buri wese.
Mu ijoro ryakeye muri Hotel ONOMO iherereye mu mugi wa kigali haraye hatangiwe ibihembo byo gushimira abakobwa bagaragara mu ndirimbo z’abahanzi mu rwanda. Muri uru rubyiruko rw’inkumi rwihangiye umurimo wo kwemera kugaragara muma shusho y’indirimbo harimo umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo zimo nka Nyola ya Bruce melodie x eddie kenzo , Tsaper Okkama na Truth or dare ya David D.
Akoresha Izina rya shema_s ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mukobwa wegukanye igihembo cya best video vixen ubwo yabazwaga imbogamizi yahuye nazo agitangira, yavuze ko umuryango we utabyumvaga ndetse banamusaba kubihagarika ariko arabatsembera.
Yagize ati; “uretse ababyeyi bange bankigikiye bonyine abandi bose bo mumuryango wange barabyamaganye banansaba kubihagarika ariko kuko ababyeyi banjye bo bari babyemeye nimye amatwi abo hanze ndikomereza”.
Abakobwa baba mundirimbo bibazwaho byinshi cyane cyane nko kuba indaya z’ababareba bakabifuza cyane ko baba bimuritse kandi indirimbo bajyamo zigera kure. Nyamara umuhanga yavuze ko atari byiza gucira urubanza igitabo kubera igifuniko cyacyo.
Ese wowe aho ntiwaba ubatekereza nabi ugendeye kubyo bakora mu ndirimbo kandi bakora ibyo nyiri ndirimbo yanditse ugacyeka ko ari nako babaho buri munsi? Ubitekereza ute?
https://youtube.com/watch?v=zLIf8zPWx0A&feature=share
Umwanditsi: Shalomi Parrock