Yatanze isomo ! Umusobanuzi wa filime Junior Giti yiganye abakomeje gusaba imashini yogosha kuri Instagram bamwe bavuga ko babafashije bakaruha

26/09/2023 15:55

Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti ku mbugankoranyambaga, akomeje kuvugisha abatari bacye nyuma y’uko avuze ko ashaka umugiraneza wamugurira imashini yogosha ngo nawe  yiteza imbere.

 

 

Uyu mugabo wa bana babiri umuhungu ndetse n’umukobwa, abinyujije ku mbugankoranyambaga ku rukuta rwe rwa Instagram niho yatakambiye abamukurikira ku uru rubuga asaba umugira neza kumugurira imashini yogosha ngo nawe yiteze imbire gusa abivuga yigana abantu bamaze kubigira umuco iteka banyura mu butumwa bw’abantu kuri uru rubuga bagasaba imashini yogosha gusa.

 

 

Ni nyuma y’uko kandi bikomeje kugaragara ko abogishi muri uyu mujyi wa Kigali bakomeje kwigwizaho agatubutse ndetse n’abantu biyita amazina atandukanye bagasabiriza ubudatuza bakomeje kwiyongera . Gusanyuma yo gutambutsa ubu butumwa benshi bamushimiye kuko ngo bishobora kubera isomo kubakomeje guca iyi nzira yo gusabiriza ubutarambirwa nyamara bigaragara ko hari ababafashije.

 

Ubusanzwe uyu mugabo ni umwe mu bagabo bazwiho kuba batunze agatubutse cyane ko afite company nini yitwa “GITI Business Group” irimo umuhanzi ukunzwe cyane “Chris Eazy” umaze kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino ari nayo mpamvu byafashwe nk’isomo yashakaga gutanga kubantu na cyane ko uburyo yatambukijemo ubutumwa bwe ariko bimeze neza n’uburyo abo bandi batambutsamo ubutumwa bwabo busaba.

 

 

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Hello nitwa Junior Giti, nkaba nasabaga umugiraneza wamfasha akangurira imashini yogosha nkareba ko nakwiteza imbere!”Bamwe banyuze ahatangirwa ibitekerezo, bavuga ko hari abatanga ubu butumwa ubutitsa ndetse batanga n’ubuhamya ko babafasha ariko bakanga kurekera bemeza ko basimbuye abamamaza imiti yo gutera akabariro nabo bayinyuza ahantu hose bagamije kuyamamaza batishyuye.

 

 

Source: Junior Giti

 

Advertising

Previous Story

Ngororero : Umusaza w’imyaka 59 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko avuga ko atazi icyo uwo musaza yamukojeje mu myanya y’ibanga we yita akanyoni

Next Story

Hunza amagara yawe niba uwo mwashakanye arimo kugaragaza iyi mico

Latest from Imyidagaduro

Go toTop