Advertising

Ngororero : Umusaza w’imyaka 59 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko avuga ko atazi icyo uwo musaza yamukojeje mu myanya y’ibanga we yita akanyoni

09/26/23 11:1 AM

Mu karere ka Ngororero , Umurenge wa Nyange , Akagari ka Bambiro haravugwa amakuru y’umwana w’imyaka 5 uvuga ko atazi ikintu umusaza baturanye yamukojeje mu myaka y’ibanga ye.Nyirakuru w’uyu mwana we ahamya ko abona uyu mwana ameze nk’urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 

 

Mu nkuru dukesha TV1  yahaye uyu mwana amazina ya Amanda Kaliza Kelia kubw’umutekano we, yaganiriye na nyirakuru w’uyu mwana agaragaza ko uyu mwana ameze nk’urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse ahamya ko uyu mwana ubwe yivugira ko atazi icyo umusaza baturanye yamukojeje mu myanya y’ibanga ye we yita akanyoni.

 

 

Uyu mukecuru aganira na TV1 yagize ati:”Ikibazo afite ni icy’uburwayi afite, yaba yaratewe n’umusaza wamusambanyije.Ni umusaza mukuru ufite abakwe n’abakazana , imyaka ye nagereranya ni nko muri za 70 n’indi.Uyu mwana afite ibindi by’amashyira mu gitsina”.

 

 

Uyu mukecuru yakomeje agira ati:”Njyewe namujyanye kwa muganga , bambwira ko umwana nk’uyu atajya agira ibyo bintu mu gitsina  , ngo muganirize ambwire ibyaba byaramubayeho.Umwana naramuganirije , ambwira ko yabikorewe na Munyandamutsa Boniface avuye kwiga mu Irerero ngo basanze mwarimu ataje, hari hakiri mu gitondo, ubwo rero ageze aho yaguze ubwatsi , amanuka agenda atoragura udukwi, ngo umwana amugeze iruhande ngo yahise amucakira amushyira munsi y’umukingo , ngo amukuramo ikabutura yari yambaye, ngo arangije ntazi ikintu yamushyiriye munyoni”.

 

 

Nyirakuru w’uyu mwana avuga ko ngo kuva mu mpera z’ukwezi kwa 8 yatangiye kumuvuza ariko ngo nanubu ntarakira.Ati:”Ndifuza ubuvugizi n’ubutabera bw’umwana kugira ngo bikurikiranwe”.

 

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Niyihaba Thomas , yavuze ko nawe iki kibazo nawe akizi , gusa ngo umusaza ushinjwa gusambanya no kwanduza umwana w’imyaka 5 indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB].Yagize ati:’Mugusangira amakuru n’Urwego rwa RIB, ni uko ku itariki 17 /9 /2023 nibwo umubyeyi yaje akabivuga, ntabwo  byagarukiye aho rero uyu muntu witwa Munyandamutsa Boniface ukekwa,RIB yaramukurikiranye irimo iramukoraho iperereza”.

 

 

 

Uyu musaza ukekwa , mu myaka ishize amakuru avuga ko nanone yigeze gutabwa muri yombi , abaturage bamushinja gusambanya umwana wigaga mu mashuri abanza icyo gihe.Uwatanze ubuhamya yagize ati:”Hari mu gitondo, umwana araza arambwira ati umugabo aramfashe aransambanyije kungufu, njyewe ndazamuka ntakintu narigukora ngeze hano mbaza abantu mu Mudugudu koko barambwira bati umwana atunyuzeho arimo kurira, bampa amafaranga njya kumupimisha kuko ndi umukene ntakintu mfite , bamaze kumupima, nsubiyeyo barambwira ngo rero umuntu icyaha ngo cyamufashe ngo bazamujyana i Gatumba, umugabo baramugemura bamujyana i Gatumba, hashize iminsi 5 niba atari 6 sinzi uko yafunguwe sinzi uko byagenze, nagiye kumubona mubona hano murugo”.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Niyihaba Thomas

 

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.Riteganya ko iyo gusambanya umwana byakorewe kuri munsi y’imyaka 14 y’amavuko uwo urukiko rubihamije, ahanishwa gufungwa burundu, igihano kandi ngo ntigishobora kugabanwa ngo kubera impamvu nyoroshya cyaha.

Previous Story

Britney Spears uherutse gutandukana n’umugabo we yagaragaye ari kubyinana ibyuma bibiri bityaye avuga ko yatangiye gukinira mu gikoni

Next Story

Yatanze isomo ! Umusobanuzi wa filime Junior Giti yiganye abakomeje gusaba imashini yogosha kuri Instagram bamwe bavuga ko babafashije bakaruha

Latest from Imyidagaduro

Go toTop