Advertising

Hunza amagara yawe niba uwo mwashakanye arimo kugaragaza iyi mico

09/26/23 16:1 PM

Hari ubwo ubona uwo mwashakanye yadukanye imico idasanzwe ndetse ikagutera inkeke , ukaba wakwibaza niba ari uwo wari uzi cyangwa niba arundi bikakuyobera.Mu gihe uri muri icyo gihirahiro nyamara ukabona 100/100 ntaruhare na ruto ubifitemo, hunga.

ESE NI IBIKI UKWIRIYE KWIRINDA ?

1.Kuba uwo mwashakanye akomeje kukugenza ngo amenye abo mugendana , inshuti zazwe zose n’ibindi : Uretse mu Rwanda, ngo hanze hamwe na hamwe hari aho, abantu bafite imico itandukanye yo gushyingirwa bakemeranyakumarana igihe runaka, aha ntabwo runaka aba yemerewe kumenya inshuti za mugenzi we cyane, ndetse nta nubwo aba yemerewe kumenya amafaranga atunze bitewe n’amasezerano bafitanye.Si hanze gusa kuko kugeza ubu no muri Afurika uyumuco umze kugerayo n’ubwo watangiriye mu byamamare.

 

 

Mu gihe rero ubona umugore wowe cyangwa umugabo wawe atangiye kujya ashaka kukemenya buri kamwe ukoze , kandi atari uko byahoze cyangwa rimwe na rimwe ukabona uri kuzira ubusa bigendanye n’ibyo tumaze kuvuga , fata inzira ube uhunze.

2.Mu magambo ye asigaye akangama : Ahari mu maranye igihe ariko guhera mu mezi 3 aherutse uwo mwashakanye arikujya avuga nabi cyane ndetse ntabwo ari gukunda kuganira.Niba ubona biteje inkeke, hunga hato hatazabamo kwangizanya nimumara kwiyunga uzagaruka mu rwawe.

 

 

3.Aragukomeretsa: Reka dukoreshe iri jambo gukomeretsa, byashoboka ko ubuzima ubayemo ari nk’ikuzimu, hahandi uvuga gato , ukaba urakubiswe, wakwitsamura ugakubitwa,… Niba ari uko ubayeho, hindura inzira zawe amaguru agusohore wishakire amahoro.

 

 

4.Agira ishyari cyane: Uyu mubana, arafuha cyane, niba umugabo wawe cyangwa umugore wawe afuha cyane ku rwego rwo kuba akantu gato kabaye agakuririza mukarara mudasinziriye ni ikibazo.

 

 

5.Ni umubeshyi: Kubeshya iyo bibaye byinshi biba ikibazo ndetse birabangama cyane, niba umukunzi wawe akunda kubeshya, umunsi umwe ikinyoma cye kizagukoraho, bimuceho niyanga ube wigendeye azabanze abyihane ubone ugaruke.

 

6.Ntabwo ajya agutera imitoma: Iyo muri murugo cyangwa mutari kumwe hafi , muba mumeze nk’abantu batigeze bamenyana , ntawe uhamagara undi, ntawe uvugisha undi mpaka musubiye murugo.Iyi ndwara iyo yamaze gukura rero, usanga abantu bakundanaga bamaze kuba abanzi neza.

 

 

7.Ntabwo ajya yemera ko uhura n’inshuti zawe cyangwa umuryango wawe.

Src: Fleekloaded

Previous Story

Yatanze isomo ! Umusobanuzi wa filime Junior Giti yiganye abakomeje gusaba imashini yogosha kuri Instagram bamwe bavuga ko babafashije bakaruha

Next Story

Rubavu: Abanyeshuri bigiraga mu rusengero bagiye kubakirwa ibyumba byo kwigiramo – AMAFOTO + VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop