“Yashakaga nko kunyica” Wa mwarimu warwanye n’umunyeshuli ngo ntazongera kwigisha

22/04/2023 17:01

Kuwa Mbere kuwa 17 Mata ni bwo hagaragaye amashusho ku mbuga nkoranyambaga, umunyeshuli arwana na mwarimu w’umusimbura bapfa telefone yari amwatse. Byaje kurangira umwarimu anesheje umunyeshuli.

Kurwana k’uyu mwalimu n’umunyeshuri byateye impaka zitandukanye, bamwe bashyigikira umwarimu, abandi bavugira umunyeshuli, gusa ku bw’amahirwe nta wapfuye cyangwa ngo akomereke.

Gusa ubwo umwarimu yongeraga gufata amashusho asangiza abantu uko abyumva ku ruhande rwe n’uko byamugendekeye, kuri uyu wa 21 Mata, yahishuye ko burya umunyeshuli yamukuruye umusatsi bikabije akaba yarangirije umurongo w’imbere aho umusatsi ugarukiye.

Umwarimu wo muri Carolina y’Amajyaruguru muri Africa y’Epfo witwa Xaviera Steele ngo bose burya bahawe uduhano tworoheje nk’uko ABC11 Eyewitness News yabitangaje. 

Uyu murwano ukaba warabaye kuwa Mbere ho kuwa 17 Mata 2023 mu ishuli rya Rocky Mount muri Calorina y’Amajyepfo.

Steele yatanze ubutumwa abinyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Yatangiye ashimira buri wese wamushyigikiye akamufasha kumuha umwanya wo kumurerera abana.

Ati:”Hashize imyaka 22 nkora imirimo yo kurera abana. Nigishije imbyino mu mashuli asanzwe ndetse no mu ishuli ryo ku cyumweru (kuramya no guhimbaza). None ubu narinsigaye nkora nk’umwarimu w’umusimbura”.

“Ntabwo nari nagahuye nk’ibi byambayeho kuwa mbere ndetse sinabitekerezaga ko byambaho muri iyi myaka 22 ishize. 

Ntabwo nigeze natakwa n’umwana muto gutya, kuko njye nkunda abana rwose, ni na yo mpamvu nabakoragamo. Ndabakunda n’umutima wanjye wose, uyu mukobwa wanyatatse, yashakaga nko kunyica, yankuruye ndetse anyangiriza n’imitere y’umusatsi”.

Yakomeje yerekana umusatsi umunyeshuli yamukuruye ku ruhande aho umusatsi ku mutwe ugarukira. Steele yongeye kuvuga ko abantu badakwiye kwizera urubuga rwa facebook bivugwa ko ari we warushinze, rwitwa “f*** the kids and f*** the job.”

“Ntabwo nakwigera nanga abana kuko nibo ejo heza hacu. Ariko uriya munyeshuri Imma nizere ko yababwiye ibi, niwe wansagariye. 

Yari inyuma y’intebe. Gusa nagiye numva abantu benshi bavuga ngo ari njye wamukozeho bwa mbere. Mu gihe njyewe nari ndimo nshaka guhamagara abayobozi cyangwa undi wese mu bankuriye”.

Steele yakomeje asobanura ko muri uko kwezi yumvishe ikigo aho abarimu bashwanye n’abanyeshuli hakazamo no kurasana.

“nubwo bwose nkunda abana cyane, ariko sinageza aho gushyira ubuzima bwanjye mu bibazo, ukundi. Niyo mpamvu nshaka gusezera kuri uyu mwuga”.

Yarakomeje ati:”mfite abana bane (4), mwebwe mwizere neza ko nareze abana banjye neza. Abana banjye ntibazigera bagira uwo basagararira. Bazi uko bagana umuntu mu cyubahiro”.

Yasoje ashimira buri wese watanze imfashanyo kuri paje (page) yitwa GoFundMe umugabo we yatangije. Steele kandi yashishikarije ababyeyi gushaka igihe bakaba hafi y’abana b’abo

Ati:”Ndabinginze murere abana banyu, mubashakire umwanya wo kuba muri kumwe na bo, kandi mubakunde. Mubigishe icyiza kukivana mu kibi ndetse mubatoze kubaha. Muzaba muteye inkunga aka kazi dukora”.

Umugabo wa Steelenawe yigaragaje mu mashusho ashyigikira umugore we agira ati:” nta muntu wahaburiye ubuzima kandi kugeza na nubu nta n’uwakomeretse”. Ashaka kuvuga kuri wa murwano wabaye.

Source: atlantablackstar

Advertising

Previous Story

Umusore yishe nyina amushinja kuroga igitsina cye ngo ntigikore

Next Story

“Mu mvura nzakubera umutaka” G Taff wavuze ngo amavubi azagure abakinnyi muri Arsenal na Chalsea bitunguranye yateye ivi yambika impeta umukobwa mwiza cyane

Latest from Imyidagaduro

Go toTop