Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranya mbaga zinyuranye arimo video y’umusore wamenyekanye avuga ko amavubi natagura abakinnyi muri Arsenal atazagera aho ashaka.
Uyu musore yateye ivi yambika impeta umukobwa witwa ZELA avuga ko abikoze
Uyu musore umaze guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga ku mazina ya G Taff ,yambitse impeta uyu Zela ,nyuma y’uko hari izindi nkuru zari zarasohotse zimugaragaza ari kumwe n’undi mukobwa witwa Nelly bari mu rukundo ariko muri video yasohotse humvikanye amajwi G Taff avuga ko yatandukanye n’uyu mukobwa bikaba ibanga ariko ngo yahise abona undi mwana umukunda none ngo ntiyari kuzuyaza kuko ngo i Kigali iyo urangaye bagutwara uwo ukunda.
Uyu G Taff wambitse zela impeta avuga ko bakundanaga urukundo rw’iyakure ‘online Love’ cyangwa Long Distance love aho umuntu aba akundana na mugenzi we ariko batarabonana kandi batari mu karere kamwe ,ngo ariko yakomeje kwizera urukundo yamukundaga.
Iyi nkuru yo gutera ivi kuri uyu musore umaze kuba icyamamare yatunguye benshi kuko ari mu bantu bamenyekanye vuba bigatangaza benshi ,uyu musore yamenyekanye bwa mbere biciye kuri videwo nto zacaracaye hirya no hino agira ati:” amavubi azagure abakinnyi muri arsenal na chealsea maze azagere kure”.