Kuri 04/03/2025 nibwo umukobwa utatangajwe amazina ye yakoresheje urubuga rwa Facebook nuko asangiza abamukurikira inkuru ya agahinda afite y’ukuntu mama we yapfuye nyuma yo guhabwa amazi ahumanyije.
Mu nkuru yashyize ahagaragara yavuze ko icyamubabaje kurushaho nuko abamurogeye umubyeyi we yakundaga cyane ni abo mu muryango we. Inkuru ye igishyirwa kuri post abantu benshi bamwihanganishije ndetse bahita bisanisha nawe bavuga nabo ubuhamya bwabo bujya gusa nibye.
Uwitwa Melissa yahise avuga ko nawe kuri itariki 11, Gashyantare ngo musaza we muto yajyiye ku beach nawe birangira ahasize ubuzima.
Pett Petta ati ‘ hari umunsi umwe mama we yavuye murugo agiye ku isoko gucuruza gusa ntiyaje kongera ku mubona.’
Solange Simecio we yavuze ko hari umunsi umwe mama we yabyutse ahamagara inshuti ze azitumira mu kirori gusa nyuma byaje kurangira arashwe.
Sibongile Mkwanazi yahise atangaza nawe inkuru yakababaro atazibagirwa ubwo yari yasuye abaturanyi be ari kumwe na mama we, ubwo bafunguraga mama aza kumuguranira isahani ye kuko yari iriho inyama nini. Gusa yari yahumanyijwe yaje gupfa bidateye kabiri.
Jeanette Maka Thando Dube Ndlovu nawe yavuze agahinda yatewe numuryango mukuru we yashakiyemo.
Kgothatso Pertunia nawe yahise avuga uburyo yababajwe nuko Uncle yigeze gusubiza umukoresha we ko ari kuvugira hejuru. Ati byarabakurikiranye kugeza na magingo aya.
Â
Umwanditsi:BONHEUR Yves
Â
Â