Mu Bwongereza Lisa yagaragaye ahatira mama we kumuraga umutungo ubwo yari arembye  

03/14/25 13:1 PM
1 min read

Umukecuru ugeze muzabukuru uzwi nka Margaret Baverstock yagaragaye ubwo yari aryamye mu gitanda ndetse ubwo umukobwa we yamuhatiraga gusiganya ku kugira ngo amurage imitungo ye yose.

Iyi video ubwo yashyirwaga ahagaragara abantu benshi bamwaganiye kure ndetse basaba ko ubutabera bwakora akazi kabwo nyuma yo kubona ayo marorerwa uwo mugore yari akoze.

Uyu mutungo yashakaga ko bamuraga ufite agaciro ka Amayero 700,000.  uyu mukecuru ndetse akaba mama we wari urembye yatabawe n’umuhungu  we uzwi nka John Baverstock ubwo yari afite telefone ndetse yafataga amashusho yukuntu mushiki we Lisa yari afite ikaramu ndetse ayipfumbatisha mama we amuhatira gusinya kumitungo ngo ayimurage mbere yuko apfa.

Kuri ubu Lisa wimyaka 61 yitabye urukiko nyuma yuko musaza we atanze ikirego ndetse iperereza ryahise ritangira gukorwa. Nyuma yuko video igejejwe mu rukiko ndetse urubanza rugatangira umucamanza yahise ategeka ko kimwe cya kabiri cy’umutungo uhita uhabwa John mbere yuko ibindi bikomeza.

Uyu mucamanza jane Evans-Gordon yavuze ko umukono wasinywe na mama wa Jhon ubwo Lisa yari abimuhatiye uteshejwe agaciro. Mama wabo ariwe Margaret yaje gupfa nyuma yiminsi 8 ibi bibaye ndetse yahitwanywe nindwara izwi nka Arthitis yari yarageze ku kigero gikomeye ndetse ayimaranye iminsi.

Nyuma yuko iyi video ishyizwe hanze na John abantu ntibazuyaje guhita batanga ibitekerezo ndetse bavuga ko amafaranga koko ari umuzi wibibi by’ubwoko bwose.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop