Nkuko bazwi nka couple iri muza mbere zikunzwe ku isi ndetse bari mubantu bavuga rikijyana. Michelle Obama ndetse  na Barack Obama bamaranye imyaka kuri ubu ijya kurenga 30 bashyingiranye.
Abinyujije ku ibitabo Michelle akunze kwandika ndetse ni igitangazamakuru aherutse gushinga Michelle yaje gutangaza ko mumizo ya mbere akibana na Obama yabonaga rwose afite imico igoranye hamwe byamucanze akumva banatandukana.
Yatangiye avuga ko mumizi ya mbere Barack Obama iyo babaga bitegura bagiye mu nama runaka cyangwa kuganira ni itangazamakuru cyangwa indi gahunda isanzwe ndetse bamaze iminsi bapanga wasangaga Barack akunze kwitegura ku munota wanyuma.
Hamwe uba uvuga ngo byose ndakeka birangira harabura kujya mu modoka yatungurwaga no gusanga Obama aribwo akiri nko koga cyangwa ari gushaka amarinete ye.
Gusa Michelle yavuze ko guhita ashyira iherezo kumubano wabo yabonaga ntacyo yaba amufashije nibwo guhitamo kumwihanganira ndetse agatangira kuzajya amutoza gukorera ku gihe.
Ubwo yakoraga ikindi kiganiro ku igitangazamakuru yashinze Michelle yaje kuvuga ko, Obama yamaraga amasaha menshi yiganirira ni nshuti ze kabone nubwo ibiganira byabo byabaga bidafite icyo bigamije.
Mu mizo yambere rwose Michelle ngo ntiyiyumvishaga uburyo Umugabo we yiyiziye neza azajya ashobora guhuza amasaha ya kazi ndetse akamenya kugenzura ibiro bya perezida uba ufatwa nkuyoboye isi Oval Office muri White-House.
Ndetse Michelle yaboneye gushimira byihariye abantu bose byumwihariko umuvandimwe we wamubaga hafi ndetse akamutoza kugira gahunda.
Kuri we avuga ko imyaka 8 yamaze muri White house yamworoheye  bitewe nizo nshuti zumumaro yagize ndetse numugabo we akamubera intwari.
Gusa sibi gusa byari bishishikaje abantu benshi ahubwo ni nkuru zari zimaze iminsi zihwihwiswa ko Michelle yaba yaratandukanye na Barack Obama bitewe nuko mu birori byo kurahira kwa Trump, Barack Obama yagaragaye ari wenyine mugihe abandi banyacyubahiro babaga bazindukanye na abagore babo.
Byabaye akanya keza ko guca urujijo kuko benshi bibwiraga ko umubano wabo waba warajemo agatotsi. Niko gutangaza ko ibyo byose bababavugaho ari ibihuha.
Umwanditsi:BONHEUR Yves