Yari yambaye nk’umusitari ! Ese amafoto agaragaza papa Fransisko yambaye ikoti ryera rya puffer ni impimbano?

27/03/2023 20:35

Umukuru wa kiliziya gaturika ku isi yagaragaye yambaye imyambaro y’abastari , bamwe bavuga ko yatandukiriye.Bamwe mubagerageje kubona aya mashusho n’amafoto bavuze ko yakorewe dit bizwi nka Photoshop.

Ku mbugankoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amafoto ya papa Francisco yambaye nk’abasitari(stars),aka ya mvugo “bamwe barabyemeza abandi bakabihakana” ko yabyambaye bigakekwa ko yaba ari editing yakozwe.

Wabonye iyo foto ya Papa Fransisko yambaye ikote rinini ryera? Yagiye ahagaragara kurubuga rusange nka Twitter n’izindi mbuga zitandukanye mu minsi yashize. Ariko ni impimbano rwose.Ishusho yakozwe hifashishijwe Midjourney, igikoresho cy’ubwenge n’ubukorikori gishobora kubyara amashusho y’impimbano atangaje. Ishusho yahise isangirwa ku mbugankoranyambaga zirimo na Twitter mu mpera z’icyumweru cyo kuwa 26 aho abantu benshi basaga nk’aho batekereza ko ari ukuri.

Vuba aha, Midjourney yakoreshejwe mu gukora amashusho yerekana amafoto y’uwahoze ari perezida Donald Trump apfukamye kugira ngo asenge. Urebye neza, amashusho yose asa nk’aho ashobora kuba amafoto ya nyayo. Ariko bose ni mudasobwa yabikoze.

Ishusho ya Papa y’impimbano yashutse abantu benshi, barimo Ian Miles Cheong n’abandi benshi bashyize ibitekerezo munsi y’iyo foto bamutaka banamuvugaho ibintu bitandukanye bigaragara ko babona ari ifoto y’ukuri. Uyu Ian yagize ati:”Papa yubahwe”.Ariko kandi icyatumye benshi bumva ko ari Papa ni uko uwashyizeho amafoto yashyizemo n’ayanyayo bityo bikamworohera kujijisha ariko iriya myambaro imugaragaza yambaye nk’abatsaperi (drips) ni impimbano rwose.


Advertising

Previous Story

Umwarimu yasabye gatanya ashinja umugore kumukurura ubugabo bwehafi kubuca

Next Story

Umuhanzi Danny Nanone ahangayishijwe n’uwamwiyitiriye kuri Instagram uri guterera abakobwa akanabaka amafaranga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop