Umuhanzi Danny Nanone ahangayishijwe n’uwamwiyitiriye kuri Instagram uri guterera abakobwa akanabaka amafaranga

28/03/2023 07:53

Danny Nanone ahangayikishijwe n’umuntu uri kumwiyitirira kuri Instagram, agacucura abantu ndetse agatereta n’abakobwa biganjemo ibyamamare.

Uyu muraperi Danny Nanone ahangayikishijwe n’umuntu uri kumwiyitirira kuri Instagram, agacucura abantu ndetse agatereta n’abakobwa biganjemo ibyamamare.Nanone yahamirije inyaRwanda ko kuva yava mu gihome umuntu yahise abariranya ubwo yendaga gushyira hanze indirimbo yise “Iminsi myinshi”, agatangira kwigira nk’aho ariwe.

Yagiz ati “Kuva nagaragaza ko ngiye gushyira hanze indirimbo, yatangiye kujya ashyira kuri instagram ubutumwa busa neza nk’ubwanjye. Ubu abasitari batandukanye barimo Anita Pendo, Rocky n’abandi baramukurikira bazi ko ari njye.”Arakomeza ati “Ikirenze kuri ibyo yica izina ryanjye, hari umukobwa uherutse kumpamagara ngwa mu kantu, ambaza ukuntu mutereta kuri Instagram nk’aho nta nimero ye ngira. Ndumirwa anyeretse konti nsanga ni iy’uwo unyiyitirira.”

Nyuma yo kuva mu gihome Danny Nanone yagarukanye indirimbo yise ‘Iminsi myinshi’, igaruka ku bihe bibi yanyuzemo mu gihome.Uyu muhanzi yari yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore babyaranye, biturutse ku makimbirane bagiranye mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri 2022, akaza kuva muri gereza mu Ukwakira.Danny Nanone konti ye ya nyayo ifite ibihumbi 11 birenga, mu gihe iy’umwiyitirira ifite abari mu bihumbi umunani. Ushaka gukurikira Danny kuri konti ye ya nyayo


Advertising

Previous Story

Yari yambaye nk’umusitari ! Ese amafoto agaragaza papa Fransisko yambaye ikoti ryera rya puffer ni impimbano?

Next Story

Yafashwe n’umugabo we amuca inyuma yiregura amushinja kutamuhaza.

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop