Umwarimu yasabye gatanya ashinja umugore kumukurura ubugabo bwehafi kubuca

27/03/2023 16:10

Biratangaje kumva inkuru nk’iyi aho umugore aba ashinjwa gukurura ubugabo bw’umugabo we nk’aho atazi icyo bumumariye.Iyi nkuru yatangaje benshi bibaza niba ari ukuri birabayobera.

Umwarimu w’imyaka 26 w’ahitwa Livingstone muri Zambia yanze kwiyunga n’umugore we asaba gatanya kubera ko yamukuruye ubugabo ubwo barimo kurwana.

Mwarimu Innocent Simapanga,ukomoka mu gace kitwa Libuyu yabwiye urukiko rw’ibanze rwa Livingstone Local Court A3 ko umugore we Chipo Hambarwa,w’imyaka 27 bakomoka hamwe adashaka ko abaho.Bwana Simapanga yabibwiraga urukiko yari yitabye kuko umugore we yari yamureze asaba ko bakwiyunga bagakomeza urugo rwabo.

Aba bashyingiranwe kuwa 29 Nzeri 2018 ariko bari gusaba gutandukana.Uyu Simapanga ngo yasabwe inkwano y’Amakwaca 8,000.Bafitanye abana babiri.Uyu mugabo yabwiye urukiko ati “Mfite ubwoba ko nshobora kubura ubuzima bwanjye ninkomeza kubana n’uyu mugore.Yagerageje kunyica inshuro eshatu.Yankuruye ubugabo,anashaka kuntera icyuma.”Uyu mugabo yavuze ko atigeze arega uyu mugore we amushinja ko yashatse kumwica.Haracyategerejwe umwanzuro w’urukiko.

Previous Story

“Mfite imyaka 33 kandi ndacyari isugi rwose , ntegereje uzaba umugabo wanjye ngo ariwe nzaha ubusugi bwanjye” ! Ikuzungerezi Favour Oma’

Next Story

Yari yambaye nk’umusitari ! Ese amafoto agaragaza papa Fransisko yambaye ikoti ryera rya puffer ni impimbano?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop