Ooko Okinyo umaze imyaka igera kuri itatu akora umwuga w’itangazamakuru mu gihugu cya Kenya yagize icyo avuga kubwo kuba yaragaragaye ari mu kazi ari kumwe n’umwana we ahondagura imachine zo ku kazi.
Nk’uko bamwe bakomeje kubihwihwisa baravuga ko uyu mugore yajyanye umwana we mu kazi kubera ko ngo umwana we yari arwaye.
Ifoto y’uyu mugore w’umunyamakuru ari mu kazi ari kumwe n’umwana we akorakora mudasobwa ikomeje kuvugisha benshi mu gihugu cya Kenya.
Nk’uko bivugwa Kandi ngo uyu mugore kubera umwana we yararwaye byabaye ngombwa ko yita kumwana we agakora inshingano ze nk’umubyeyi ndetse akongera agakora inshingano ze nkumunyamakuru.
Uyu mugore we avuga ko yoherereje umukozi wari kumufasha mu mirimo yo murugo ariko umukozi akarya amafaranga birangira atahakandagiye.
Kubera ko umwana we w’imyaka 2 yari arwaye Kandi byabaye ngombwa ko ajyana nawe ku kazi akaba arinayo mpamvu garagaye mu foto Ari kumwe n’umwana benshi bakomeje gushimira uyu mugore wagaragaje ubutwari budasanzwe.
src: TUKO