Umunyeshuri yaporopoje umukobwa bigana amusaba ko bazabana ahita umuha impano y’imodoka nziza cyane

by
23/07/2023 12:39

Ntabwo bisanzwe bimenyere ko umunyeshuri asaba urukundo mugenzi we ndetse akanamuha impano y’imodoka nk’uko byagenze kuri uyu wateje abandi banyeshuri bagenzi we ishyari.

Uyu musore wasabye urukundo umunyeshuri mugenzi we, yatangaje benshi bibaza aho yakuye amafaranga birabayobera.Uyu musore yari asanzwe azwi cyane muri iri shuri gusa batakekaga ko ashobora kubatungura nk’uko yabikoze.

Abatanze aya makuru bavuze ko uyu musore yasohotse ishuri , ajya gufata imodoka ye nziza, arangije arayitwara ayisohokamo ageze hanze hafi y’urupangu , ayivamo ambwira umukobwa wari imbere ye ati :” Ese wakwemera kumbera umugore ?”.

 

Nk’uko bigaragara mu mashusho, uyu musore yegeye imbere gato hafi y’umukobwa wamureberaga muri metero imbere ye, azamura impeta yateye ivi, abona kumusaba urukundo arinako anwereka impeta amusaba no kuyambara.

Uyu musore wari wuzuye urukundo mu maso he ndetse yambaye neza , umukobwa atazuyaje yamusubije ngo ” Yego” maze impundo zivugira mu mutima yabari aho.

Bamwe bati ese urukundo nkurwo rubaho , aho Umusore yaha umukobwa imodoka.Uyu musore ntabwo yavuzwe amazina gusa , aya mashusho yashyizwe hanze na Bayelsa wo muri Nigeria arinaho byabereye.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Umwe mubajura kabuhariwe biba bakoresheje ikoranabuhanga ku Isi Mitnick yapfuye ku myaka 59 azize Kanseri y’urwagashya

Next Story

Yanze gusiga umwana we arwaye ! Umunyamakurukazi wajyanye umwana we muri Studio za Radio akomeje gushimirwa ubutwari yagize

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop