Umugabo yabateye inda we na murumuna we

Yaciwe inyuma na murumuna we none atwite impanga

by
28/03/2023 18:26

Ese yaba ari yo mpamvu itera abagore kwanga ko barumuna b’abo baza kuba mu rugo rw’abo? Dore nk’uyu Umugore ntazi icyo gukora nyuma y’uko agize ati:” ‘Umugabo wanjye yanciye inyuma kuri mushiki wanjye – ubu twembi twembi turamutwitiye”dore ko ngo ajya yifuza gutandukana n’umugabo we ariko yakwibuka ko murumuna we atwite umwana w’abo kandi ashaka gufasha kurera umwana bikamwanga mu nda.

Uyu mugore witegura kwibaruka yaje kuvumbura ko atari we wenyine ko ahubwo na murumuna we bombi batwiye umugabo umwe ari we mugabo we agahinda kamushengura umutima ariko umugabo na murumuna we bakaba baramusabye imbabazi ndetse umugabo akamubwira ko azamugurira inzu n’imodoka, akumva yamubabarira bitari imbabazi ahubwo ari ukugira ngo ubushobozi bumuturutseho.

Akomeza avuga ko we atigeze ashaka akazi cyangwa ngo yige kuko umugabo we yamukoreraga ibintu byose kuva afite imyaka 20 bityo ana nyuma akamutuza ahantu heza ndetse abona icyo ashaka cyose rero bigatuma atagira igitekerezo cyo gushaka akazi ari kumwe n’umugabo we.Yumvaga agiye kumusaba ko batandukana ariko yakwibuka ko we ubwe atabasha gushyira igisenge ku nzu y’umwana we bigakomeza kumutera urujijo.

Umugore wababajwe umutima yongeyeho ati: “Twagize ibibazo by’uburumbuke kandi kugerageza gusama byari urugamba, gutwita kwanjye kwagombaga kuba umugisha ariko ahubwo ndimo nibaza impamvu y’ibi byose, kuki nyuma ibi byose byabaye? Kandi sinzi kubaho ntamufite kuko ibyiza byose nabibonaga ndikumwe n’umugabo”.

Nyuma yo kuvuga ibyo yasabye inama avuga ko agifite urujijo kukobnatandukana n’umugabo azabaho nabi we n’umwana we ariko kandi yarahemukiwe, n’uko abatanze ibitekerezo babitanze muri aya magambo akurikira:

Umuntu umwe yatanze igitekerezo: “Genda ushake umunyamategeko babatanye, umenye amahitamo yawe.”

Hagati aho, undi yarashubije ati: “Mbabajwe cyane no kuba wanyuze muri ibi, kandi ko wahemukiwe cyane n’abakunzi nk’abo. Sinzi icyo nakubwira. Abantu barashobora rwose kuba babi kuri mugenzi wabo.”

Source:https://www.mirror.co.uk/news/weird-news/my-husband-cheated-sister-now-29560844.amp

Advertising

Previous Story

Yafashwe n’umugabo we amuca inyuma yiregura amushinja kutamuhaza.

Next Story

Dj Brianne wamamaye kumbuga nkoranyambaga ararembye cyane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop