Yafashwe n’umugabo we amuca inyuma yiregura amushinja kutamuhaza.

28/03/2023 16:47

Ntibisanzwe nk’uko uyu mugabo yabigaragaje ubwo yafataga uwo bashakanye amuca inyuma maze ntiyihutire kumurakarira ahubwo agahitamo gutuza akamubaza icyabaye, ariko n’ubwo yari yacishije make gusa igisubizo bamuhaye na cyo cyamuciye intege.

“Nyuma yo kubona Umugore wanjye hamwe n’undi mugabo Ku buriri bwacu, Yavuze ko ntamuhazavmu buriri” ibi byavuzwe na David Dirangu ukomoka i Naivasha wavuze uburyo yasanze umugore we n’undi mugabo mu rugo rwabo ku buriri bwabo bw’abashakanye maze amubaza icymuteye ibyo amusubiza ko atamuhazaga mu buriri.

Uyu mugabo avuga ko yahuye n’umugore we ubwo yakoraga nk’umurobyi, bahuriye mu itsinda maze bungurana ibitekerezo biyumvanamo karahava maze biza no kuvamo no kwibanira.

Avuga ko bahiriwe n’abana babiri kandi umugore we yakoraga mu kigo cy’indabyo.Yabonye imyitwarire ye yarahindutse ariko ngo ntiyari azi impamvu kugeza munsi umuturanyi wabo yamubwiye ko umugore we azana undi mugabo mu rugo rwabo akiri kukazi.

David avuga ko yasabye uwo umuturanyi we gukomeza kumushakira amakuru maze akazamumenyesha amaze kubona umugore we n’uwo mugabo baje mu rugo, bukeye arahamagarwa ahageze asanga umugore we hamwe n’undi mugabo mu buriri bw’abo.

Ntiyashoboraga kubyemera ari ko yaje kumwifatira amubaza impamvu amukorera ibyo, amubwira ko atanyurwaga n’uko uwo mugabo we yitwaraga mu buriri.

Source:https://news-af.feednews.com/news/detail/203dc0e48c369f4c5bb9b28bad2b7787?client=news

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Danny Nanone ahangayishijwe n’uwamwiyitiriye kuri Instagram uri guterera abakobwa akanabaka amafaranga

Next Story

Yaciwe inyuma na murumuna we none atwite impanga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop