Advertising

Dj Brianne wamamaye kumbuga nkoranyambaga ararembye cyane

03/28/23 21:1 PM

DJ Brianne uri mu bagezweho muri iyi minsi mu bijyanye no kuvanga imiziki, ararembye nyuma yo kwitura hasi akagira ikibazo mu rutirigongo.

Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yamenyesheje abamukurikira ko arwaye kandi akomerewe n’uburwayi amaranye iminsi, abasaba amasengesho.

DJ Brianne yavuze ko ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 yituye hasi ari mu rugo agusha umugongo. Ati “Naguye hano mu rugo, ngusha umugongo numva ndababaye ariko mbanza kubikerensa ndetse na ni mugoroba ndakora. Ariko ku wa Gatandatu kugenda byarananiye sinava mu rugo, bukeye nihagararaho nanga kuryama ndagenda ariko numva ntameze neza.”

DJ Brianne avuga ko ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023 yumvise uburwayi bukomeje ajya kwa muganga. Ati “Nabyutse numva ntabasha guhumeka neza njya kwa muganga, ni ho babonye ko nagize ikibazo mu rutirigongo ariko bansabye ko nzaca muri MRI kugira ngo barebe neza uburwayi mfite.

” DJ Brianne azwi mu kuvanga imiziki. Yamenyekanye cyane kubera amateka y’ubuzima bwo ku muhanda yabayemo, ariko agakora ibishoboka byose kugira ngo buhinduke.
IGIHE

Previous Story

Yaciwe inyuma na murumuna we none atwite impanga

Next Story

Ingaruka mbi zo gukundana n’umukobwa mwiza kandi w’uburanga ku buzima

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop