Ibihano bikomeje kwiyongera ku bayobozi ba M23-AFC ikomeje kwigarurira uduce twishi mu Burasirazuba bwa DRC.
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi watangaje kuri uyu wa gatanu ibihano byafatiwe Corneille Nangaa n’umutwe we wa politiki-n’uwa gisirikare Alliance Fleuve Congo (AFC)
Umunyamabanga w’umuryango w’ibihugu bigize ubumwe bw’iburayi yagize ati:
“Kubera umwanya ukomeye afite, umuyobozi akaba n’umuhuzabikorwa wa politiki muri AFC, Corneille Nangaa Yobeluo ashinjwa gukomeza kwenyegeza amakimbirane yitwaje intwaro, no guteza umutekano muke muri DRC afatiwe ibihano bimubuza kuba yatembera cyangwa yagira amafaranga abitsa mu bigo by’imari biri mu bihugu biri mu Muryango w’Ubumwe by’Iburayi we nabo bafatanya kuyobora uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ihuriro rya politike rya AFC .
Ubumwe bw’Iburayi bufatiye ibihano abayobozi bakuru ba M23-AFC nyuma y’uko Leta zunze ubumwe za Amerika nazo zifatiye ibihano aba bayobozi Kandi Guverinoma ya Kinshasa nayo ikaba imaze iminsi itangije urubanza ruregwamo aba bayobozi ba M23_AFC .
Abasesenguzi ba politike bakaba basanga ibihano Ubumwe bw’Iburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafatiye uyu mutwe ntacyo bishobora guhindura kumakimbirane akomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa RDC.
Kuko ibi bihugu n’iyi miryango bimeze nkibyigize aba polisi b’Isi ariko bita ku nyungu zabo gusa aho kureba icyateza imbere amahoro n’umutekano by’Afurika n’Isi muri rusange.