Yabaye imfizi ya rubanda ! Diamond Platinumz yavuze kubyo gukora ubukwe n’umukunzi we benshi baratungurwa

19/06/2023 17:49

Umuhanzi akaba n’umushoramari muri Tanzania wamamaye nka Diamond Platinumz yavuze kubyo gukora ubukwe n’umukunzi we.

 

Bibaye inshuro ya gatatu uyu mugabo avuze ibyo gukora ubukwe, ibi noneho akaba yabivuze ubwo yari mu bukwe bw’umwe mubacunga mutungo we muri label ye ya Wasafi.

Ubwo uyu Diamond Platinumz yari ari mu bukwe bwa Don Fumbwe akaba umucunga mutungo muri Label ye ya Wasafi, yifuriza ubukwe bwiza inshuti ye yavuze ko nawe agiye gutera ikirenge mucya Don Fumbwe wakoze ubukwe.

Mu magambo ye yagize ati” Uyu mwaka nka Wasafi, twese abatarakora ubukwe dufite gahunda ko tugiye kwisubiraho. Mwitegure kuzadushyigikira kuko bamwe bazashyingirwa bo ubwabo, abandi ari babiri abandi Ari batatu.Umuvandimwe wacu Don Fumbwe atweretse inzira.”

Ibyo bibaye nyuma y’uko uyu Diamond Platinumz yari yaragize umubano we na Zuchu ibanga bikajya hanze ubwo Zuchu yabivagamo.Akaba yarabivuyemo ubwo Diamond Platinumz yasomanaga na Fantana muri filime Young Famous and African Reality show muri afurika y’Epyo akaza kuvuga ko uyu mukobwa Fantana azi gusomana ndetse ko yabikunze cyane.

Benshi bemeza ko uyu muhanzi Diamond Platinumz amaze kuba icyamamare ndetse ngo uburyo bwe bwo kwigwizaho abafana akaba ari ugushakana n’abagore benshi bituma bamwita imfizi.

Ese nawe Niko ubibona / duhe igitekerezo cyawe.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: nation.africa

Advertising

Previous Story

NKORE IKI : Umugore wanjye yanciye inyuma turatandukana none ninjye ari kugerekaho amakosa

Next Story

Dore uko wabyitwaramo mu gihe ufite igitsina gito

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop