Kugira igitsina gito ni ikibazo gikomeye kandi gihangayikishije abagabo hafi ya bose ku isi yose gusa nyamara ntakibazo bakagize.
Ningombwa ko abagabo bumva ko ntakibazo kiri mu kugira igitsina gito.Abahanga bagira bati:” Ubushobozi ntibugaragarira mu bunini”. Hari ubwo umugabo agira igitsina kinini ariko bikamubera imbogamizi mu gihe atazi kugikoresha.
Abagabo bagirwa inama yo kwirinda kujya bahangayika kubera ingano y’igitsina ubushakashatsi buvuga ko abagabo benshi baterwa isoni nuko bumva abandi bameze ndetse bagaterwa ipfunwe n’uko bumva ko badashoboye.
Niba uri umugabo ukaba ufite igitsina gito nk’uko byagaragajwe ubitekereza, nugera muri iki kibazo uzamenye icyo ukora.
Urasabwa kwiyigisha. Niba uri umugabo ukagera muri iki kibazo shaka uko wiyigisha wowe ubwawe.Iyumvishe ko igitsina cyawe ari gito ariko ko gishoboye.Menya ko ubunini ntacyo buvuze.
Ganira n’uwo mwashakanye. Shaka umwanya uganire n’uwo mwashakanye , umubwire ko ntacyo bitwaye kuba ufite iyo ngano.Urasabwa kwirinda gushaka izindi nzira zitandukanye.
Kwigirira icyizere. Igirire icyizere muri byose umenye ko ugomba kubikora kandi ukabishobora nkuko twabigarutseho haraguru.
Shaka ubufasha kuri muganga.Shaka umuhanga uzagufasha kumenya ko udakwiriye guhangayika.
Kugira igitsina gito ntabwo bikugaragaza n’umuntu udashoboye. Iteka abagabo bose barashoboye.