NKORE IKI : Umugore wanjye yanciye inyuma turatandukana none ninjye ari kugerekaho amakosa

19/06/2023 09:49

Umugabo watandukanye n’uwo bashakanye akaza kumugerekaho amakosa yose yagishije inama.

 

Abahanga bemeza ko buri wese ku isi akenera urukundo no kwitabwaho.Uyu mugabo n’agahinda kenshi yagaragaje ko ubuzima bubi abayemo yabutewe n’umugore gusa n’umugore akamushinja amakosa avuga ko ari nawe watumye amuca inyuma ngo umugabo we ntabyo azi.

 

Uyu mugabo yagize ati:” Naje kumenya ko umugore wanjye yanciye inyuma mbimubajije ambwira ko amakosa yose aranjye.Namubajije icyo naba narakoze yanga kumbwira ku buryo ubu ndi murungabangabo.

 

Ntacyo namwimye, ntacyo yamburanye ariko mbabazwa no kuba ambwira ngo amakosa n’ayanjye ntayavuge.Ikibazo cyacu twakigejeje munshuti n’imiryango hose anshinga kuba nyirabayazana.

 

Abantu bose bansaba gusubiza amaso inyuma ariko njye nareba nkasanga ntamakosa mfite.Ese Koko hari impamvu zatuma umugore wishakiye aguca inyuma ?. Kugeza ubu nabuze icyo nkora ahasigaye mu ngire inama”.

Uyu mugabo ni iki wamubwira ?

src: InyaRwanda.com

Advertising

Previous Story

“Umukunzi wanjye yangiriye irari turi muruhame turyamaniraho” ! Okoro Blessings yagizwe urwamenyo nyuma y’amagambo yatangaje kuwo bahoze bakundana

Next Story

Yabaye imfizi ya rubanda ! Diamond Platinumz yavuze kubyo gukora ubukwe n’umukunzi we benshi baratungurwa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop