Umugabo watandukanye n’uwo bashakanye akaza kumugerekaho amakosa yose yagishije inama.
Abahanga bemeza ko buri wese ku isi akenera urukundo no kwitabwaho.Uyu mugabo n’agahinda kenshi yagaragaje ko ubuzima bubi abayemo yabutewe n’umugore gusa n’umugore akamushinja amakosa avuga ko ari nawe watumye amuca inyuma ngo umugabo we ntabyo azi.
Uyu mugabo yagize ati:” Naje kumenya ko umugore wanjye yanciye inyuma mbimubajije ambwira ko amakosa yose aranjye.Namubajije icyo naba narakoze yanga kumbwira ku buryo ubu ndi murungabangabo.
Ntacyo namwimye, ntacyo yamburanye ariko mbabazwa no kuba ambwira ngo amakosa n’ayanjye ntayavuge.Ikibazo cyacu twakigejeje munshuti n’imiryango hose anshinga kuba nyirabayazana.
Abantu bose bansaba gusubiza amaso inyuma ariko njye nareba nkasanga ntamakosa mfite.Ese Koko hari impamvu zatuma umugore wishakiye aguca inyuma ?. Kugeza ubu nabuze icyo nkora ahasigaye mu ngire inama”.
Uyu mugabo ni iki wamubwira ?
src: InyaRwanda.com