Warankunze unkora aho ntigeze nkorwa n’undi wese ! Priyanka Chopra yiteye imitoma umugabo we Nick Jones isabukuru ye y’amavuko

17/09/2023 18:53

Umukinnyi wa Filime kabuhariwe Priyanka Chopra, yateye imitoma idasanzwe umukunzi we Nick Jones amubwira ko ari we wamukunze akamugeza aho atigeze agizwa n’undi muntu wese.

 

Umugore wamamaye muri Filime z’Abahindi akoresheje amafoto yateye imitoma umukunzi we w’umuhanzi Nick Jones bari kumwe n’umukobwa wabo Malti Marie.Uyu mugabo wa Priyanka Chopra, muri iryo joro rya tariki 16 Nzeri 2023 ahitwa ‘The Tour’.

 

Amafoto n’amashusho y’uyu mugore n’umugabo we yakomeje gukwirakwira kumbuga nkoranyambaga .Aya mafoto yashimangiwe n’umugore wa Nick Jones, Priyanka Chopra ubwo yandikaga amagambo adasanzwe yuzuye imitoma gusa.

 

 

Aya mafoto yashyizwe hanze , yabanjirijwe n’ifoto uyu mugore ari mugusoma umugabo we Nick Jones (Umuhanzi w’Umunyamerika).Uyu mukinnyikazi wa Filime yagize ati:” Kwishimana nawe ni byo byishimo nigeze ngira mubuzima, wamfashije muri byinshi ntarinziko nzashobora, wampaye amahoro ntigeze mbona mu buzima,kandi kunkunda gutya , ni wowe gusa wabishoboye.Ndagukunda mugabo wanjye mwiza kandi nizeye ko inzozi zawe zizahora iteka ziba impamo.

 

 

Uretse Priyanka Chopra, wamwifurije isabukuru nziza y’amavuko hari n’abandi bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko barimo na se umubyara, Kevin Jonas Sir , wagize Ati:”Isabukuru nziza mwana wanjye , ndakwishimira,ukomeza kunezeza binyuze mu bikorwa byawe”.

Advertising

Previous Story

Umugore umaze kubyara abahungu 9, yavuze ko atazigera arekera kubyara mpaka abyaye umukobwa

Next Story

Buvanwe i Burayi ! Dore ubwato bwa Speed Boat bwazaniwe abakunzi ba El Classico Beach kwa West n’ibindi byiza utari uzi bihaba

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop