Advertising

Umugore umaze kubyara abahungu 9, yavuze ko atazigera arekera kubyara mpaka abyaye umukobwa

17/09/2023 14:29

Yalancia Rosario w’imyaka 30 utuye muri Dallas we n’umugabo we Michael, akaba amaze kubyara abahungu 9, yavuze ko atazigera arekera kubyara mpaka abyaye umwana w’umukobwa.

 

 

Aba bombi Rosario ndetse n’umugabo we Michael baritegura kwibaruka impanga, yavuze ko niyo hatabamo umukobwa muri izo mpanga azakomeza kugerageza mpaka yibarutse umwana w’umukobwa.

 

Ubusanzwe uyu mugore afite abantu benshi bamukurikira ku mbugankoranyambaga ze twavuga nka Instagram aho afite abamukurikira bagera mu bihumbi 100 ndetse no kurubuga rwa TikTok aho akurikirwa nabarenga ibihumbi 244.

 

Rosario afite abana 9 Bose hamwe ni abahungu gusa. Yabyaye umwana we wambere afite imyaka 18 kuko umuhungu we mukuru afite imyaka 14 naho umuhungu we muto afite amezi 2.Ku myaka ye 30 afite umuryango mugari ndetse akaba agikomeje kubyara.

 

Hari ubwo abantu benshi Banga kubyemera ko abo bana Bose Ari Abe kubera kuntu akiri muto cyane. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko abonera umwanya buri mwana we wese, ndetse ko we n’umugabo we Michael bita kubana babo neza.

 

Source: howafrica.com

Previous Story

Diamond Platinumz yavuze ko atazigera yemerera umukobwa we Princess Tiffah n’abana be b’abahungu Kuba abahanzi

Next Story

Warankunze unkora aho ntigeze nkorwa n’undi wese ! Priyanka Chopra yiteye imitoma umugabo we Nick Jones isabukuru ye y’amavuko

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop