Warakoze Kagame ! Icyamamare Harmonize gikomeje kugaragaza urukundo kuri Perezida Kagame

15/04/2023 07:47

Warakoze Kagame ! Icyamamare Harmonize gikomeje kugaragaza urukundo kuri Perezida Kagame Umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania Harmonize uherutse no mu Rwanda yashyize ifoto ya Perezida Kagame kuri ‘Profile’ ye ya Instagram.

Uyu muhanzi uherutse no kugaragaza urukundo akunda Perezida Kagame yatangaje benshi bibaza uburyo akunda u Rwanda kandi ari Umunya- Tanzania.

Perezida Kagame akundwa na benshi kubera uburyo bw’imiyoborere myiza ndetse no kwita kubaturage.

Abinyujije Ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Twitter,umuhanzi Harmonize yashyizeho ifoto y’Umukuru w’u Rwanda, arangije ashyiraho ubutumwa bugira buti “Warakoze Kagame. Tutagufite nta mahoro twagira.” 

Ubundi ashyiraho uturangabyiyumviro (Emoji) tugaragaza ko amukunda, akunda n’u Harmonize yabereye abandi urugero.




H.E PAUL KAGAME PRESIDENT OF REPUBLIC OF RWANDA

Advertising

Previous Story

Dj Dizzo wahawe iminsi 90 yo kubaho kubera Kanseri agakusanyirizwa amafaranga ntapfe yagarutse ku mpamvu atapfuye ashimira abarimo YAGO na Shaddboo

Next Story

Umugabo wahinduye umubiri we ngo ase n’ikivejuru, yavuze ko resitora zitinya kumuha ibyo asabye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop