Umugabo wahinduye umubiri we ngo ase n’ikivejuru, yavuze ko resitora zitinya kumuha ibyo asabye

15/04/2023 09:41

Abanyarwanda nibo baca umugani bati:” urwishigishiye ararusoma”, abandi bati:” umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka”. Nibyo byabaye kuri iki kivejuru muntu.

Uyu mugabo yihinduye umubiri ku rwego rukabije kugera ubwo yiyita ‘ ikivejuru cyirabura’, gusa na we ubu ari mu mazi abira kuko iyo ashatse kugira uko yigenza ngo ashyire uturaso ku mubiri ( umubiri w’ikivejuru muntu!), restora ziramutinya.

Anthony Loffredo, w’imyaka 33, yaririye arimara, akubita inzu ibipfunsi imyaka myinshi ahirijwe no gusa n’ikivejuru, aremera ananyura mu nzira zigoye ngo icyo yiyemeje akigereho, mbese nka ‘ ka kizirika ku muhoro kagasiga kawuciye’. Cyane ko yahoze yifuza guhindura umubiri we ku myaka mike.

Muri zimwe mu mpinduka yakoze, harimo kuba iminwa ye yo hejuru yarayikuyeho, n’amazuru ye barayashishuye, ibitsike bye yabitwikirije tatu, ariko ngo birababaza koko!!!!!

Ngo uku gukuraho iminwa yo hejuru byatumye amenyo asohoka hanze nk’uko yabyifuzaga, byahuza n’amazuru ye yabagishije bikamubera akarusho mu kugaragara nk’ikivejuru.

Ugira ngo se ni ibi gusa, oya! ngo Loffredo yakuyeho n’amatwi burya, ikindi kandi yisongoje amenyo, amwe anayasigisha amarange.

Iki kivejuru muntu cy’umukara! Kandi ngo gifite tatu(Tatoo) umubiri wose.

Mu gihe Loffredo yikundira uko asa, hari ahantu yavumbuye ko nta mahoro azahagirira, kandi aho hantu ni ingenzi cyane. Aho ni aho afatira ifunguro.

Aragira ati :” iyo nshaka kurya muri restora, abaseriva bajya bambwira ngo sinarira aho abandi barira habugenewe”.

Yavuze ko kandi urugendo rwe rwwo kwihindura rwatangiye imyaka 27, ngo byamufashije kumva neza ubuzima ndetse akiyumva nka we ubwe.Nubwo yihinduye bikabije, ariko ngo nyina umubyara aramushyigikiye.

Yavuze ko hari abantu bafungutse mu mutwe bamwumva, naho a atararanciye kure ngo nibo bamurwanya. Akavuga ko ikiremwamuntu ariko kimeze, rero ko ntacyo yakora ngo atume bafunguka mu mutwe.

Loffredo yongeraho ko ari ‘umuntu usanzwe’ kandi abana n’incuti n’umuryango we bisanzwe.

Src: rabapost.com

Advertising

Previous Story

Warakoze Kagame ! Icyamamare Harmonize gikomeje kugaragaza urukundo kuri Perezida Kagame

Next Story

“Umugabo wanjye bamuhimbye Aburahamu kubera kuryamana na buri mukobwa mu gace dutuyemo kandi ndabirambiwe ” – Agahinda k’umugore baca inyuma buri munsi ugisha inama

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop