Tuesday, March 5
Shadow

Vava yashyize hanze indirimbo nshya

Vava wamamaye nka Dorimbo yashyize hanze indirimbo yise ‘Ingoma’.

Uyu muhanzikazi umaze kwamamara kumbuga nkoranyambaga, yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’igihe atangarije umunsi.com ko ari gutegura indirimbo y’amatora y’umukuru w’Igihugu azaba muri uyu mwaka wa 2024.

Vava yadutangarije ko indirimbo afite z’amatora ari nyinshi ariko ko azagenda asohora imwe imwe.

Mu magambo ye yagize ati:”Hari indirimbo z’amatora nitubona amafaranga tuzazikora.Ni indirimbo nke 3 cyangwa 4 zizagaruka kumatora y’umukuru w’Iguhu azaba muri 2024″.

Icyo gihe yatubwiye ko ahugiye muri Filime ati:” Ubu mpugiye muri Filime kandi njye nkina Filime nyinshi singombwa ko zose tuzigarukaho”.

Share via
Copy link