Ubuhinde : Abaganga barashinjwa urupfu rw’umwana w’umuhungu wari umaze imyaka 6 muri Koma

17/01/2024 11:46

Mu kirego gikomeye gikomeje gutangaza abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni ikirego aho umwana w’umuhungu wo mu gihugu cy’Ubuhinde mu gace ka Bangaluru wari umaze imyaka 6 namezi menshi muri Koma waje gupfa.

 

Urupfu rw’uyu mwana ababyeyi be bakaba bari kurushinja abaganga ko babigizemo uruhare nyuma Yuko atewe imiti myinshi bikamuviramo gushiramo umwuka.

 

Nkuko abashinzwe umutekano bo muri Ako gace babitangaje, uyu mwana wapfuye yitwa Vignesh akaba yari arwariye mu bitaro by’igenga byitwa Subramanyanagar aho yari arwaye Hernia kuva mu kwezi kwa 4, taliki 4 muri 2017.

Ubwo abaganga bari muri Operasiyo go kubaga uyu mwana, bivugwa ko uyu mwana ashobora kuba yaratewe ikinya cyinshi kirenze icyo yari guterwa bityo bikaza gutuma uyu mwana ajya muri Coma.

Ababyeyi be bavuze ko bavumbuye ko umwana wabo ashobora kuba yatewe ikinya kinshi kirenze icyo yari guterwa, ndetse ko ngo ubuyobozi bw’ibitaro bwagerageje guha abo babyeyi amafaranga yo guceceka ibyabaye ariko birangira ababyeyi batanze ikirego.

 

Ubwo umwana wabo yapfaga nibwo bongeye gutanga ikindi kirengo ndetse abashinzwe umutekano bakomeje gukora iperereza ry’imbitse.

Source: ibtimes.co.in

Advertising

Previous Story

SIDA ntipimishwa ijisho Umugore urwaye SIDA yagiriye inama abantu kujya kwipimisha kuko ngo nawe umurebye ubona ntayo arwaye

Next Story

Vava yashyize hanze indirimbo nshya

Latest from HANZE

Go toTop