Advertising

Element Eleeh yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Milele’ – VIDEO

03/06/2024 18:05

Umuhanzi akaba na Producer , Element yashyize hanze indirimbo nshya ‘Milele’ yiganjemo abazwi nk’Abamasayi.Ni indirimbo yafatiwe amashusho mu gihugu cya Kenya nk’uko bigaragara.

Muri iyi ndirimbo harimo, umukobwa byavuzwe ko ari umukunzi we nyuma y’aho ashyiriye hanze ifoto bari kumwe akandikaho ngo ‘My Milele’ cyangwa uwo tuzabana iteka.Uyu mukobwa ni we wakoreshejwe muri aya mashusho bishatse kunyomoza ibyavuzwe ko baba bari mu rukundo.

Ni indirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 41, yafatiwe mu murambi wa Ajiado muri Kenya.Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwibanda ku rukundo aho Element ELEEEH aba agaruka ku rukundo akunda umukobwa yihebeye.Aririmba agira ati:”Cher T’es la Plus Belle Malaika cyo ngwino Mama , ntuzigere uhindura uko uteye, cyo ngwino usanga.Ntuzigere unsiga, kuko iyo ugiye no mu gihe gito mpita nkukumbura.Humura iwanjye urisanga”.

Akomeza avuga uburyo akunda uwo mukobwa aba yarihebeye.Element amaze iminsi ateguza iyi ndirimbo binyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze aho yavugaga ko ari indirimbo izaba arimo umudiho Nyarwanda ‘AFROGAKO’  icyakora akaba atagiye kure y’ibyo yatangarije abakunzi be.Ni indirimbo yanditswe n’abatari bake barimo na Junior Rumaga.

Previous Story

Uzasifura umukino w’u Rwanda na Lesotho yamenyekanye

Next Story

Kylian Mbappé yavuze ko inzozi ze zibaye impamo

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop