Tumukunde Epiphanie uzwi nka Kabebe wari ufite akabyiniro k’abambaye ubusa , yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherutse kumufatira cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera ibyaha akurikiranyweho.
Uyu mugore watawe muri yombi muri Kanama 2024, nyuma y’aho inzego z’umutekano zimenyeye ko afite akabyiniro kabyiniramo abantu bambaye ubusa, akurikiranyweho ibyaha birimo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, icy’iyezandonke ndetse n’icyo gufatwa n’ibiyobwange.
Ku wa 27 Nzeri 2024, Tumukunde , yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo icyakora ku wa 01 Ukwakira 2024 aza kujuririra iki cyemezo.
Tumukunde ni we nyiri kabari , k’i Remera, kari kamaze kubaka izina ry’uko kabyiniramo inkumi zambaye ubusa buri buri icyakora nyuma y’aho inzego z’umutekano zibimenyeye, zahise zimuta muri yombi nako karafungwa.
Guhera ku wa 23 Kanama 2024, Dosiye ya Tumukunde yari yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye, niko ngo abakobwa bakoraga muri aka kabari, haba ababyinagamo cyangwa abatangagamo ibyo kunywa nta n’umwe wari wemerewe kwivuganira n’umukiriya.
Umukiriya wifuzaga umukobwa wo muri aka Kabari yasabwaga guca kuri nyirako bakumvikana igiciro hanyuma we akaza kugenera umukobwa uri busambanywe amake kuyo yakiriye.