Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera! imvune z’abahanzi ziragaragara cyane, muzika Nyarwanda yateye imbere kuburyo ntawe ukimenya ko hanze basohoye indirimbo

22/09/2023 09:39

N’ubwo abahanzi Nyarwanda bavunitse cyane kuva mu myaka yatambutse kugeza ubu ariko imbaraga zabo zabyaye umusaruro ugaragarira buri wese kuko umuziki w’Abanyarwanda ugeze ku rwego ruri hejuru cyane ndetse rushimishije.

 

Niba ubyibuka neza muri za 2005 Abanyarwanda bose bumvaga cyane indirimbo zo ku mugabane w’Amerika, i Burayi no mu bihugu bike byo muri Afurika harimo ; Nigeria na Tanzania, wasanganga abantu benshi barafashe mu mutwe zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bo hanze zikunzwe iwabo ariko nyamara ugasanga nta ndirimbo mu Rwanda iri guca ibintu nk’uko izo ndirimbo zo hanze byabaga bimeze.

 

Byibuke neza muri za 2010 indirimbo abantu bose bacurangaga zabaga ari iz’Abanyamerica, Abatanzaniya n’Abanye-Congo, ugasanga kuri Radiyo nyinshi zicurangwa, mu birori bitandukanye nta ndirimbo Nyarwanda ziri gucurangwa yewe zaba zinarimo ugasanga ntabwo zikunzwe kurwego rumwe n’izabahanzi bo hanze.

 

 

Mu Rwanda abahanzi bari bakiri bake kuburyo abantu bari mu myaka 25 bashobora kuba babyibuka neza.Mu ndirimbo zavugishaga abantu abandi bakazifata mu mutwe hari iz’abahanzi barimo; West Life, Chriss brown, Rihanna, P square, Justin Bieber, n’abandi bake muri Africa.

 


Bamwe mu bari mu mashuri yisumbuye, ntagushidikanya ko bari bafite udukayi bandikagamo indirimbo ndetse ugasanga 90% bandikamo indirimbo z’urukundo z’abahanzi bakomeye hanze y’u Rwanda twagarutseho haraguru.
ESE UYU MUNSI BIHAGAZE BITE ?

 

Reka tugaruke kuri uyu munsi wanone, ninde ukimenya ko muri America hari indirimbo nshya iri guca ibintu? Ninde se ukibona umwanya wo gufata mu mutwe indirimbo y’umuhanzi wo hanze by’umwihariko muri Amerika ? Igihari ni uko muri Afurika umuziki wazamutse ku rwego ruhambaye, abahanzi Nyarwanda bavumbutse nk’iyagatera bakora indirimbo ziragenda ziba isereri mu mitwe y’Abanyarwanda ndetse zikundwa ku rwego mpuzamahanga.

 

Kugeza ubu Abanyarwanda turihagije mu muziki, ntabwo dukeneye indirimbo zo hanze ngo zituryohereze ibirori, izacu zirahagije na cyane ko iyo witegereje ubonako mu Rwanda hari impano zikomeye kandi zikiri mukazi nk’uko biri kuvugwa muri iyi minsi. Munjyana zose harimo abahanzi bashoboye kandi barara amajoro bakora kugira ngo umuzikinyarwanda ukomeze waguke.

 

Niba nawe uri muri abo bahanzi twakubwira ngo “Ntuzigere ucika intege, komeza ukore kandi umuziki wawe nubwo utawubonamo inyungu zako kanya menya ko atari wowe umuziki Nyarwanda wazasubira inyuma”.

 

Buri mu Nyarwanda yakunze umuziki ndetse n’abahanzi munjyana zose bakunda akazi.Kuri buri ruhande hari icyo twavuga ko cyahindutse gusa nanone nta byera ngo de, haracyari ibyo kwiga no gukosora.Ubutaha tuzagaruka ku muziki wo mu Rwanda kuva u Rwanda rutarabaho kugeza ubu.Bana natwe.
Umwanditsi: MK

Advertising

Previous Story

Dore ibibazo 5 umukobwa azakubaza mu gihe muri mu rukundo cyane

Next Story

Uzagura ifi imwe bakongeze iya 2 y’ubuntu ! Agashya kubakiriye ba El Classico Beach kwa West mu cyiswe ‘Bye Bye Vacance’ abanyeshuri basezeranaho

Latest from Imyidagaduro

Go toTop