Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa CAF yanzuyeko USM Alger Iterwa mpaga 3-0.
Umukino ubanza wa 1/2 wagombaga kubera muri Algeria aho RS Berkane yagombaga kwakira USM Alger ejo hashize.Gusa iyi kipe yaje kugorwa ikigera ku kibuga cy’indege aho yari yagiye yambaye imyenda iriho ikarita ya Maroc ndetse n’agace ka Sahara y’Iburasirazuba, bahise bahagarikwa bahabamaza amasaha 10 babasaba guhindura iyi myambaro , nusa Ntabwo abasore babyemeye kuko banze kuyihindura.
Iyi myenda baje kwemera kuyitanga ariko CAF isaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Algeria gufasha iyi kipe kubona indi myambaro izakinana.Ibihugu bifitanye inzigo (Umubano muke) y’uko Algeria ifasha agace ka Sahara y’Iburengerazuba kwigobotora Ubukoroni bwa Maroc, ni mu gihe Maroc yo igafata nk’ubutaka bayou.
Kuva muri 2021 ntabwo Algeria na Maroc zimeranye neza bitewe n’uko Algeria yashinje Maroc kugira uruhare mu bitero by’iterabwo byagabwe kuri iki gihugu.Ibibazo biri hagati y’ibibazo byombi byatumye Maroc ititabira irushanwa rya CHAN ryabereye muri Algeria.
CAF yahise Ishira hanze itangazo rivuga ko uyu mukino wasubitswe ko igihe uzabera kizamenyeshwa mu minsi ya vuba. Nyuma y’amasaha 72 Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Africa CAF rishize hanze Itangazo rivugako , USM Alger iterwa mpaga ya 3-0, kubera Algeria yanze ko RS Berkane ikinisha imyambaro iriho ikarita ya Maroc n’agace ka Sahara
Ibihano bikarishye birateganyijwe kuri USM Alger nititabira Umukino wo kwishyura uzabera muri Maroc.