USA: Umusore wari umaze umwaka n’igice agendana umutima we mu gikapu yahawe yaruhuwe

13/07/2024 17:18

Umusore w’imyaka 25 wo muri Leta ya Michigan muri Leta zunze Ubumwe za Amerika , wari umaze umwaka n’igice agendana umutima w’umukorano mu gikapu , yahawe umutima n’umugira neza.

Uyu mutima w’umukorano yahawe, waherukaga guhabwa umuntu muri 2014 ari nawe wabaye uwa mbere.Stan Larkin yongeye gusubira kuri Kaminuza ya Michigan Frankel Cardiovascur nyuma y’igihe nyuma yo guhabwa umutima w’insimbura yahawe.

Stan avuga ko yahangayikishijwe cyane no kubana n’umutima w’umukorano mu gikapu cye , gusa ngo yongera kugira imbaraga amaze kubona umuha umutima.Ati:”Nabonye umutima mu byumweru bibiri bishize ariko mpora numva nasimbuka”.

“Ndashaka gushimira cyane abemeye kumpa umutima.Umunsi umwe ndashaka guhura n’imiryango yabo, kandi ntekereza ko nabo bifuje guhura nanjye”.

Muri uyu mutima w’umukorano yari amaranye umwaka n’igice, harimo amatiyo abari asohoka, hanyuma utwo dutiye dukenera gucomekwa ku machine yinjiza umuyaga  kugira ngo amaraso abone uko atembera mu mubiri.

Uwamubaze ni Jonathan Haft ,M.D nyuma y’umwaka n’igice abayeho nta mutima wa muntu agira  abeshejweho n’umutima w’umukorano yagendanaga mu gikapu.

Umuntu aba agomba kubana umutima w’umukorano imyaka 2.Muri iyo myaka ibiri, uwo mutima uteramo inshuro Miliyoni 200.

Uyu mwuka uba wifitemo ubushobozi bumufasha kuba yamara amasaha atatu kugeza kuri ane  ari hanze yo mu rugo. Iyo umurwayi awukoresheje amasaha arenze 3 bimuviramo kwipfundika kw’amaraso.

Aho kuguma mu nzu gusa, uyu musore Stan yitwazaga igikapu kirimo umwuka kugira ngo uwo mutima ugume ukomeye.Uwamuvuye avuga ko “Stan yari abeshejweho n’uwo mwuka ari wo yishingikirizaho”

Isoko: Dail Mail

Previous Story

Umukobwa arashinjwa kwica ‘Sugar Daddy’ we nyuma akamukorera ibidasanzwe

Next Story

Rudeboy yahaye umugore we impano y’akataraboneka

Latest from HANZE

Banner

Go toTop