Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo kwirinda kwibasira abo badahuje amakipe bafana, kubera ko bishobora kubakururira gukora ibyaha.
Byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, agira ati: “Abanyamakuru b’imikino mbafitiye ubutumwa, kwirinda kwibasira abantu bishingiye ko afana iyi kipe wowe udafana. Gukoresha amagambo akomeye, bavuga ku bantu, binjira mu buzima bwite bw’umuntu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abandi, siporo si intambara.”
Dr. Murangira yavuze ko kwangiza izina ry’umuntu, kwibasira umuntu, no gutangaza ibihuha ari ibyaha bihanwa n’amategeko. Yagarutse kandi ku migenzereze itariyo, nk’uko gukoresha amagambo aremereye atari ngombwa ku muntu runaka, avuga ko ayo magambo akenshi ashyamiranya amakipe aya n’aya.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira, akomeza agira ati: “Bashobora kuzashyokerwa ugasanga barimo gukoresha imvugo zikurura urwango, ibyo rero babyitondere.”
RIB isanga ko nubwo umuntu afite ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bye, hari umurongo agomba kugendera atagomba kurenga. Agira ati: “Ugomba kubaha ubuzima bwite bw’umuntu.”