Advertising

Urushako rwaramubiye ! Veronica yatangaje ko yashyingiwe inshuro zirenga 20 gusa nta n’umwe bamaranaga imyake ine

15/10/2024 15:21

Veronica ni umukecuru ukuze wo mu cyaro cya Kibera muri Kenya yatangaje ko yashakanye n’abagabo 20 ariko bakagenda bamuta. Impamvu nyamukuru yatumaga abagabo bananiranwa ntiramenyekana kuko mu bagabo bashyingirangwa ntawe babanaga imyaka ine.

Uyu Veronica yavukiye ndetse akurira I Kisumu n’ababyeyi be bombi. Yaretze ishuri ageze muwa kane w’amashuri abanza kubwo kubura amikoro. Igihe yari afite  imyaka 13 Ise yamushyingiye  umugabo w’umuturanyi wari usheshe akanguhe, ngo yibonera amafranga y’inkwano.

Nyuma y’imyaka ine ntiyashoboye gusama bituma umugabo we amwirukana. Ubwo ajya kubana na nyirasenge mu mujyepfo wari hafi aho, nabwo yongeye gushaka undi mugabo, nabwo ntibyamuhiriye nyuma yuko uwo mugabo wa kabiri amenye ko yigeze gushakaho gusa akabura urubyaro.

Ndetse nabwo Veronica ntiyacitse intege yaje kongera gushaka ubwo yari abonye undi  mugabo wamusabye ko bashyingiranwa. Gusa ntibyamuhiriye nabwo kuko umugabo yaje kumuta aragenda.

Yaje kwimukira i Nairobi aho yakomeje gushyingirwa kugeza ku inshuro zirenga 24 ariko na numwe mubona bashakanye brambanye. Gusa mu ishyingiranwa rye rya nyuma yaje gusama ndetse yibaruka umwana w’umukobwa. Ubu abana n’umwuzukuru we wasizwe n’umukobwa we ubwo yari agejeje kumezi atatu.

Uyu Veronica asheshe akanguhe ndetse ararwaye akaba asaba ubufasha bwo kwishyurira umwuzukuru we ishuri.

“ubuzima ni zigzag” bisobanura ko ubuzima budakurikira inzira igororotse cyangwa yoroshye, ahubwo bufata impinduka zitunguranye, nkuburyo bwa zigzag.

Urugendo rw’ubuzima rushobora kuba rwuzuyemo ibibi, ibihe byo gusobanuka no kwitiranya ibintu, hamwe n’inzitizi utibagiwe n’amahirwe atandukanye atsindirwa nuwihangana . Nibutsa ko dukeneye guhinduka, guhuza n’imihindagurikire, no kwihanganira kugendana ibibazo bitandukanye bitugwirira. Ikirenze byose umuryango mugari w’umunsi.com tubifurije ishya n’ihirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugabo yamutanye abana 7 ndetse yangiza imitungo yose yari kubarengera ! Umugore yarize cyane

Next Story

Jason Deluro yatagaje ko yifuza kubyara abana benshi akagura umuryango we

Latest from HANZE

Go toTop