Umugore wamamaye mu myidagaduro Nyarwanda , Niyonizera Judithe , akomeje gushimirwa umutima mwiza yeretse Samusure akamwishyurira ideni nk’uko byagiye bigarukwaho.
Â
Nyuma yo kujya hanze kw’inkuru zivuga ko ariwe wishyuye ideni ryatumye Samusure ahunga , Judith yashize hanze ifoto kumbuga nkoranyambaga ze yandikaho amagambo agira ati:” Utagushima yaba yitwa nde, y’aba akomoka kwande ? Uko nzajya nibuka ineza yawe , nzajya ngushima”.
Â
Nyuma yo kwandika ayo magambo , benshi bamuhaye ibitekerezo, bagarutse kuri Samusure, bavuga ko urukundo bamukundaga rwahise rwiyongera.
Â
Uwitwa Jean Peter yagize ati:” Sha urwo nagukundaga rwahise rwiyongera , kuva aho utabariye uriya musore Samusure. Sinzi impamvu numva ari wowe muntu wa Mbere numvise nkumva Roho yanjye ikunezerewe birenze.Habwa umugisha Imana isubize aho wakuye ntukabure abantu”.
Â
Mugisha Kevin yagize ati:” Nkunda umutima wakimuntu ugira, uri muri bake basigaranye umutima nk’uwawe simbishidikanyaho kandi utakuzi yarahombye”.
Â
Uwitwa Niyibizi Sada yagize ati:” Nagukundaga ariko inkuru ya Samusure itumye rwikuba, Allah ajye yivanga mu byawe ! Mu byeyi”.
Â
Benshi mu batanze ibitekerezo bashimiye Judithe ndetse bamusabira umugisha ku Mana no gukubirwa.