Umwana wa Diamond Platinumz akomeje gukurura amarangamutima ya benshi nyuma y’ifoto nyina yashize hanze

by
07/03/2024 16:59

Rurangiranwa muri muzika ya Tanzania no muri Afurika yose muri rusange Nassib wamamaye nka Diamond Platinumz, ni umwe mu bagabo bafite abana benshi ku bagore batandukanye.

 

Umwe mu bagore bakundanye  bakabana n’uyu mugabo Diamond Platinumz harimo n’uyu mugore ukurura benshi mu gihugu cya Tanzania kubera ikimero n’imiterere idasanzwe witwa Hamisa Mobetto.

 

Abo bombi babyaranye umwana w’umuhungu witwa Abdul Dylan, ndetse ni umwe mu bana basa na se Diamond Platinumz yabyaye dore ko umubonye wese amubonamo se umubyara kubera kuntu basa cyane.

 

Uyu mugore Hamisa Mobetto abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashize hanze amafoto agaragaza uyu muhungu we na Diamond Platinumz maze akurura amarangamutima ya benshi nyuma yo kujya bamureba bakamubonamo se umubyara Diamond Platinumz.

 

Kuri ubu, uyu muhanzi Diamond Platinumz ari mu rukundo n’umuhanzi Zuchu usanzwe abarizwa muri label ishinzwe kurebera inyungu z’abahanzi yitwa Wasafi n’ubundi isanzwe iyoborwa na Diamond Platinumz.

 

Icyakora minsi ishize aba bombi baherutse gutitiza imbugankoranyamaga nyuma Yuko uyu mukobwa avuze ko batandukanye ariko uyu mugabo Diamond Platinumz agasaba imbabazi muri Zanzibar ndetse ubu Zuchu akaba yahagaritswe gukorera ibitaramo muri Zanzibar ndetse acubwa amande nyuma yo kurenga ku mahame yo muri aka gace ka Zanzibar.

 

Advertising

Previous Story

Nyuma yo kwishyurira umukobwa amashuri, umukobwa akimara gusoza kwiga yahise amubwira ko atari ku rwego rwe

Next Story

Uko Bruce Melodie na Clapton Kibonge bafata ubukwe

Latest from HANZE

Go toTop