Saturday, May 11
Shadow

Uko Bruce Melodie na Clapton Kibonge bafata ubukwe

Umuhanzi uri mu bakomeye hano mu Rwanda n’umunyarwenya  Clapton Kibonge bagaragaje uko babona gukora ubukwe mu ishusho yabo maze abantu benshi batangazwa n’uburyo aba bagabo babifata.

 

Ni mu kiganiro bombi bagiranye n’umunyamakuru Irene Murindahabi nibwo bavuze uburyo bafata ubukwe mu ishusho yabo.Ni nyuma y’uko umwe mu bakinnyi ba filime Nyarwanda witwa Killer Man yakoze ubukwe bukomeye ndetse bivugwa ko yabushoyemo amafaranga menshi arenga Million 25 z’amafaranga y’URwanda.

 

Ubwo aba bagabo bombi babazwaga niba bo badakwiye gukora ubukwe batanze  ibisubizo bisa bitangaje. Ubusanzwe umuhanzi Bruce Melodie abana n’umugore we bafitanye  abana babiri ariko nta bukwe yakoze.

 

Icyakora mugenzi we Clapton Kibonge n’umugore we bafitanye abana babiri ariko icyo arusha Bruce Melodie nuko we yakoze umurenge. Mbese we yagiye mu Murenge ariko nta bukwe yigeze akora ngo habe ibirori bigaragarira buri wese.

 

Ubwo babazwaga niba nta bukwe bazakora, aba bagabo bombi bavuze ko badakwiye gukora ubukwe cyangwa ngo bereke abantu uko bakunda abagore babo Kandi basanzwe babakunda. Ikindi bavuga ko gukora ubukwe ari ugutanga umugabo Kandi bo nta mugabo bashaka gutanga uzahamya urwo bakunda abagore babo icyambere nuko ngo abagore babo babizi ko babakunda ndetsee cyane.