Umwami w’indirimbo z’ibishegu Micho The Best yashyize hanze iyo yise ‘NAYANJYE’ igaragaramo Rusine na Kibongi bazwiho gusinda – VIDEO

09/05/2023 19:18

Mico The Best ni umwe mubahanzi bamaze iminsi muri muzika Nyarwanda dore ko yakunzwe mu ndirimbo za kera abantu b’ubu bashobora kumva ntibamenye neza ko ari we bitewe n’injyana ndetse n’ibicurangisho.

Muri iyi ndirimbo yise ngo NIYANJYE, yatangiye agira ati:”Ntukanteshe umutwe n’ubwombona nywa , mbamfite impamvu mbikunda 4, akazi ke ….. mbamfite impamvu mbishaka 4 ,.. ubu navanze stress n’imyoto”.
Akomeza agira ati:”Reka izi noti nzitere imirwi , n’ubundi ntamodoka igura .,,Ibyuki bitirekura bibe bisubiye home, amaniga yiyemera”.
Mico yagerageje uko ashoboye arazimiza nk’ibisanzwe gusa ni indirimbo yumvikanamo amagambo adasobanutse afatwa nk’imizimo k’umuhanzi Mico The Best.
Iyi ndirimbo yayanditse agamije kwereka abagana be ndetse n’abandi ko amafaranga ye ayamara ayanywereye abasaba kutamucira imanza ahubwo bakita kubyabo.
Uyu mhanzi yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Umunamba, Igare ndetse n’zindi zagiye zivugisha abantu benshi bitewe n’amagambo menshi azirimo yiswe ibishegu azirimo.
Mu mashusho ya Nayanjye ya Mico The Best, hagaragaramo , ibyamamare mu gusetsa bakaba abanyarwenya bambere hano mu Rwanda Clapton Kibongi na Rusine Patrick.

Advertising

Previous Story

Umugabo yaranshutse antera inda incuro 2 zose kandi afite undi mugore n’abana ahandi

Next Story

Havumbuwe ingirabuzimafatizo y’umuhangayiko mu bwonko n’uburyo bw’umwimerere bwo kuyirwanya

Latest from Imyidagaduro

Go toTop