Havumbuwe ingirabuzimafatizo y’umuhangayiko mu bwonko n’uburyo bw’umwimerere bwo kuyirwanya

09/05/2023 19:31

Indwara y’umuhangayiko ni imwe mu ziteye inkeke cyane mu zibasira ubuzima bwo mu mutwe ndetse kuri ubu usanga nta buryo bwo kuyivura uretse guhabwa imiti ifasha mu guhangana n’ibimenyetso byayo ku buryo abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko kuba utapfa gutahura ikiri kubera mu bwonko bw’umuntu, binagoye kuba wamubonera umuti.

Ubushakashatsi bushya mu nkuru dukesha Big Think, bugaragaza ko kwifashisha microRNA, uburyo buzwi nk’ubukoreshwa hagamijwe kugabanya no kuvanaho intungamubiri n’ingirabuzimafatizo runaka zo mu bwonko, bwatanze icyizere cyo kuba bwakoreshwa ku bantu nyuma yo kubona ko bwabashije guhashya umuhangayiko mu bwonko bw’imbeba zabugeragerejweho.Ubu bushakashatsi bwayobowe n’itsinda ry’abo mu Bwongereza, bwatanze icyizere mu buvuzi bw’umuhangayiko nk’indwara iza ku isonga ku Isi mu zibasira ubuzima bwo mu mutwe.

Kugira ngo babashe gukora ubushakashatsi bwabo neza, bafashe imbeba bazifungirana ahantu mu gihe cy’amasaha atandatu bagamije ko zisanga mu kibazo cy’umuhangayiko, babona gutangira gukora ubusesenguzi no kureba uko bakemura icyo kibazo cy’umuhangayiko zagize.

Ibi byatumye babasha kongera urwego rwa za microRNA (miRNA) zari zisanzwe, aho bazamuye urwego rw’eshanu bituma babasha kurushaho kumenya ikiba kiri kubera mu ngirabuzimafatizo z’ubwonko by’umwihariko mu gice cya “amygdala” kigira uruhare mu gutera umuhangayiko.

Abashakashatsi bavuga ko miRNA zazamuwe ku rugero rwo hejuru, zabashije guhashya ingirabuzimafatizo yo mu bwoko bwa “Pgap2”, maze bibasha kugabanya umuhangayiko no guta umutwe ndetse n’indi myitwarire ijyanye na byo.

Valentina Mosienko uri mu bayoboye bakanandika ibyavuye mu bushakashatsi yavuze ko kugeza none hatari hazwi uburyo ki byagendamo ngo miRNAs zifashe mu kugabanya umuhangayiko n’ibijyanye na wo, akishimira ko babashije kugira intambwe batera kuri icyo kintu kitari kizwi.

Harindiriwe gukora ubushakashatsi bwisumbuye kugira ngo hemezwe ko ubu buryo bwakwifashishwa mu kuvura abantu bibasiwe n’ubu burwayi hirya no hino ku Isi ku buryo hatazongera kuvugwa ko nta muti w’iyi ndwara uhari.

Advertising

Previous Story

Umwami w’indirimbo z’ibishegu Micho The Best yashyize hanze iyo yise ‘NAYANJYE’ igaragaramo Rusine na Kibongi bazwiho gusinda – VIDEO

Next Story

“Banyita umusinzi bakavuga ko nishwe n’urumogi bikambabaza cyane’ ! Tidjala Kabendera yatangaje uburyo yababaje ababyeyi be akabyarira iwabo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop