Umugabo yaranshutse antera inda incuro 2 zose kandi afite undi mugore n’abana ahandi

08/05/2023 11:55

Iyi ni inkuru ikunda kubaho cyane aho umukobwa ashukwa n’uwo aba avuga ko Arushwa nawe imyaka akamutera inda.Muri iyi nkuru turagaruka k’umukobwa uvuga ko yashutswe n’umugabo wubatse akamutera inda.

Umugore witwa Carol Mwaura ni umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Uyu mugore wavuye kure kugeza ageze kuntego ze akaba icyamamare nyamara yarahereye hasi, yatanze ubuhamya avuga ko yaje guterwa inda ya 2 n’umugabo wari waramubeshye ko ntamugore afite , bakongera kubyarana bwa Kabiri.

Mu kiganiro yagiriye kuri Radio ya inooro Fm hamwe na presenter Jeff Kuria, yasobanuye ko kugeza ubu ntamugabo afite kandi ko ari “single” nk’uko bivugwa mu ndimi z’amahanga.

Uyu mugore yavuze ko yaje kujya kurukundo agakundana n’umuntu muri 2011 bakabyarana umwana nyuma akaza gusanga yaramubeshye ko ari umusore nyamara ari umugabo ufite umuryango n’abandi bana.

Uyu mugore yaje kuvuga ko atazongera gukundana kugeza ubwo yongeye guhura n’uwo mugabo nanone akongera akamutera inda y’undi mwana.Yatangaje ko yakoreshejwe ndetse akagambanirwa bikomeye.

Uyu mugore yemeza ko muri icyo gihe yari akeneye umwana cyane ndetse akemeza ko yamubyaye abishaka kandi abyifuza.Umugabo we wamuteye izo nda, yahise amusiga kugeza ubu arimo kurera abana wenyine.

Advertising

Previous Story

Amerika: Abantu icyenda bishwe barashwe

Next Story

Umwami w’indirimbo z’ibishegu Micho The Best yashyize hanze iyo yise ‘NAYANJYE’ igaragaramo Rusine na Kibongi bazwiho gusinda – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop