Nyuma yo kwiga mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda, abakobwa babiri b’impanga Bukuru na Butoya bitemeje gutangira umuziki.
Iri tsinda ryiywa J-Sha , ryahise rishyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise ‘Mabukwe’.
Ni itsinda rigizwe na Bukuru Jennifer na Butoya Shakira, barangije mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda rya 2021.
Bukuru Jennifer na Butoya Shakira bafite ubuhanga budasanzwe bwo gucuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki.
Izi mpanga zinjiye muri muzika Nyarwanda, zaririmbye mu bitandukanye birimo ; CHOGM, Kigali Up, Commonwealth na AU Summit byose byabereye i Kigali mu bihe bitandukanye nkuko tubikesha ikinyamakuru IGIHE mu nkuru yanditswe na Nsengiyumva Emmy.