Umuramyi James Niyonkuru wakoranye indirimbo na Theo Bosebabireba yambariye guhesha Isi agakiza

25/11/2023 12:05

Umuramyi James Niyonkuru wo mu gihugu cy’u Burundi, yatangaje ko aheza yifuriza abantu ari mu Ijuru bityo akaba yarafashe umwanzuro wo gukomeza gukora indirimbo zihesha benshi agakiza.

 

Uyu muramyi ubwo twaganiraga , yadutangarije ko kuva na mbere hose ya hose akunda Imana kubera ibyo yamukoreye no kuba yaratanze umwana wayo w’ikinege ngo acungure abantu  ndetse bigatuma afata umwanzuro wo gutangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

 

https://www.youtube.com/watch?v=6VWr_r-dOD8

 

Mu magambo ye yagize ati:”Urukundo nakunze Imana kuva na mbere hose, nirwo nifuza ko n’abandi bayikunda kuko Imana ninziza kandi ntihemuka yaraducunguye.Kugeza ubu njye nifuza ko Isi yose imenya Imana kandi bakayiramya, bakayisenga , bakayisingiza ndetse bakayigira nya mbere mu buzima bwabo.

 

“Ntabwo navuga ko ari ibintu biba umunsi umwe cyangwa isegonda rimwe , ariko ni urugendo nzakomeza kugendana nabo ibihe byose binyuze mu bihangano byanjye nkora umunsi ku munsi”.

James Niyo Nkuru wakoranye indirimbo na Theo Bosebasire bakayita bakayita ‘NKWUBAHE’, yamenyekanye mu zindi zirimo ; Inzira zanjye n’izindi zose ziri kuri YouTube Channel ye yitwa ‘James Niyonkuru’.

Uyu muramyi yavuze ko afite ibikorwa byinshi arimo gutegurira abakunzi be, abasaba gukomeza kumuba hafi bamushyigikira.

 

James Niyo Nkuru ukorera umuziki we i Bujumbura , yasabye abakunzi be gukanda kuri ‘SUBSCRIBE’ kuri Channel ye mu rwego rwo kumutera inkunga no kumushyigikira mu muhamagaro we.

 

Umuramyi James Niyonkuru wambariye kugeza abatuye Isi mu Ijuru
Previous Story

Umuziki w’u Rwanda wungutse itsinda ry’abahanzikazi b’impanga Bukuru na Butoya

Next Story

Inkuru y’urukundo rwabo iratangaje !Shemsa yagiye kubyara Killerman afite amafaranga 2500 RWF gusa

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop