Umuturage usanzwe witwa Tuyisenge Aimable utuye yazaniye inkoko abanyamakuru bakora urubuga rw’imikino kuri radio Rwanda RBA, avuga ko yazizanye kubera urukundo akunda ibikorwa bakora.
Ni Kenshi abantu bagaragaza urukundo rukomeye bafitiye abanyamakuru ariko ni gacye ubona umuntu ushobora kwitanga akazanira impano abanyamakuru, ndetse Niko byagenze kuri uyu musore Tuyisenge Aimable.
Yavuzeko ko yazaniye izo nkoko abo banyamakuru batabimusabye ahubwo yabikoze batabimubwiye kuko yashatse gukorerwa surprise abo banyamakuru akabazanira impano.
Yavuze ko yazigeneye abanyamakuru bakora urubuga rw’imikino kuri radio Rwanda aribo, Reagan, Kwizigira, Axel ndetse na Ruvuyanga.
Ibyo byagaragaye mu mashusho uyu musore yafashwe, ndetse ayo mashusho akaba Ari ku mbugankoranyambaga za RBA, urukundo uyu musore akunda abo banyamakuru rukomeje gukora ku mitima ya benshi.
urce: Radio Rwanda