Advertising

Umutoza wa FC Barcelona yasobanuye impamvu yatsimzwe na Osasuna

29/09/2024 21:55

Umutoza wa Barcelona, Hansi Flick, ntabwo yahakanye uruhare yagize mu mukino wabahuje na Osasuna ikabatsinda ibitego 4-2 ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, bikaba. Gutsindwa kwabo bikaba byaragabanyije urukundo abafana bari bafitiye iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2024/25 wa La Liga.

Iyi kipe y’i Catalonia yari imaze iminsi yitwara neza, gusa biza guhinduka  kubera ko Flick yakoresheje abakinnyi batari basanzwe mu kibuga. Iki cyemezo cyatumye batsindwa cyane, kuko Barcelona yisanze yatsinzwe n’ikipe ya Osasuna ibitego bitari bike.

Mu minota 18 gusa y’umukino, Osasuna yari imaze kubona igitego cya mbere. Rutahizamu Ante Budimir yasimbutse hejuru ya Pau Cubarsi, maze atereka umutwe mu izamu mu nguni y’epfo kiba 1:0. Bryan Zaragoza yahise akurikizaho igitego cya kabiri, bituma Barcelona yisanga mu bihe bikomeye mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

N’ubwo bari batsinzwe ibitego bibiri, Flick yahisemo kutagira impinduka akora ku ikipe mu gihe cy’akaruhuko, akomeza kwizera ko abakinnyi yari yabanje mu kibuga bashobora kuzahura umukino bakamuha intsinzi.

Nyuma y’iminota umunani igice cya kabiri gitangiye, Pau Victor yatsinze igitego cya FC Barcelona batangira kwizera ko birashoboka kabone n’ubwo hari hasigayemo ikinyuranyo cy’igitego kimwe.

Flick yahise afata umwanzuro wo kongeramo imbaraga, azana abakinnyi barimo Raphinha na Lamine Yamal. Ariko umuvuduko wa Barcelona wahise uhagarikwa n’ikosa ryabahaye penaliti, aho Budimir yatsinze igitego cya kabiri ariko Osasuna ihita ibona igitego cya Gatatu.

Nyuma y’akanya gato, Abel Bretones yaje guhagarika burundu icyizere cya Barcelona, atsinda igitego cya kane, aho yateye umupira muremure winjira mu izamu rya FC Barcelona.

Nyuma y’umukino, Flick yemera ko kuba yarahinduye ikipe byateje ikibazo. Yagize ati:”Niba hari ugomba kubazwa iyi ntsinzwi, ni njye. Nafashe icyemezo cyo guhindura ikipe, ariko ntibyagenze neza uko nari nabyiteze”. Aha yaganiraga n’umunyamakuru Fabrizio Romano.

Abafana banenze umukinnyi Marc-Andre Ter Stegen, ubu uri mu mvune, bamushinja kudatanga umusaruro mwiza. Bamushinjaga kandi amakosa yakoze ku ikarita y’umutuku ya Eric Garcia ndetse n’igitego cya nyuma cyahesheje intsinzi Osasuna.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kenya : Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 4 yiyahuye asimbutse inyubako y’ishuri yigagamo

Next Story

Umwunganizi wa P Diddy yemeje ko umukiriya we akomeje kumererwa neza ! Byinshi ku kirego cye

Latest from Imikino

Go toTop