Monday, May 13
Shadow

Menya akamaro k’amasohoro kubuzima bw’umugore

N’ubwo zidakundwa cyane gusa iyi ni inkuru nziza cyane ku bagabo kuko bamenye koko ko amasohoro yabo afitiye akamaro kanini abagore mu kubaha ubuzima bwiza. Kuyihata rero ku bagore ngo bikaba ari byiza cyane, kuko ngo atuma bagira akanyamuneza, akabarinda umunabi, agatuma bagira urubavu ruto, agatuma badasaza vuba kandi akabarinda kanseri z’amoko yose.

Amasohoro arinda agahinda agatera akanyamuneza

REBA HANO IKIGANIRO CYIZA TWAGUHITIYEMO

Abagore bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ni ukuvuga bahura n’amasohoro y’abo baryamanye, ngo bagaragaraho kugira agahinda gakeya ugereranyije n’abatagira ayo mahirwe nkuko bitangazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Albany muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.Ubu bushakashatsi bwemeza ko amasohoro afite imisemburo mélatonine, prolactine na sérotonine ituma abagore bagira akanyamuneza, gutekana mu mutwe no kumva ko bakunzwe.

Amasohoro ngo agabanya umubyibuho

Amasohoro ngo akize cyane kuri proteyine, ku binyabutabire nka sodium, potassium, magnésium, sélénium na vitamine C na B12. Nkuko bitangazwa na professeur Ingrid Fleischer wo muri kaminuza ya Hambourg mu Budage, ngo abagore banyunyuza amasohoro y’abakunzi babo bashobora kugabanya umubyibuho incuro zikubye kabiri kurusha abatabikora. Ubu bushobozi bwo kugabanya umubyibuho ngo biterwa n’ikinyabutabire kitwa alcaline kiba mu masohoro gifite ingufu zo gutwika ibinure byo mu mubiri.

Amasohoro ngo arwanya gusaza vuba

Abashakashatsi Tobias Eisenberg na Frank Madeo bo muri kaminuza ya Graz muri Otirishiya (Autriche) bo bemeza ko ikinyabutabire kitwa spermidine usanga mu masohoro y’umugabo kirwanya ubusaza. Naho abashakashatsi bo muri kaminuza ya Santa Maria yo mu gihugu cya Brezili, bakemeza ko kunywa amasohoro byongera ubushobozi bw’ubwonko mu gufata mu mutwe kandi bikarinda indwara ikunda gufata abageze mu zabukuru yitwa Alzheimer.

Amasohoro ngo arinda kanseri

Nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakorewe muri Californie ( Leta Zunze Ubumwe z’Amerika), kunywa amasohoro ngo bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere ku kigereranyo cya 40%.Ubu bushakashatsi bwarakorewe ku bagore ibihumbi 15 bafite imyaka iri hagati ya 25 na 45, muri bo 6246 bakaba bari bafite akamenyero ko kunyunyuza igitsina cy’abagabo babo bakanywa amasohoro.

Afite akamaro ariko ni ukwitonda!

Aka kamaro k’amasohoro kagaragazwa n’ubu bushakashatsi butandukanye ntikagomba na rimwe kwibagiza ko iyo nyirayo abana na Virusi itera SIDA, Hepatite B, imitezi, mburugu n’izindi bishobora kwica ubuzima bw’uwayanyoye .Ikindi ni uko izi ndwarazishobora kwandurirwa mu mibonano mpuzabitsina idakingiye (hadakoreshejwe agakingirizo) zidapimishwa ijisho, bityo bikaba ari ngombwa kwikingira buri gihe kandi neza.