Umusore ukiri muto yarohamye mu mugezi nyuma yo kuwubatirizwamo baramushaka baramubura

20/03/2023 07:26

Inkuru nk’iyi ntabwo isanzwe ndetse na benshi nta bwo bayemera kugeza ubwo babyiboneye n’amaso yabo.Ubwo umukozi w’Imana (Pasitri) yarimo kubatiza umusore w’imyaka 27 y’amavuko, yaguye mu mazi ahita arohama baramushaka baramubura.

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko yaguye mu mugezi ubwo yarari kubatizwa na Pasiteri ahita apfa, umurambo we barawubura kugeza ubu ugishakishwa.Iyi nkuru ikomeje gukwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga ivuga ko umusore w’imyaka 27 y’amavuko yabuze ubuzima bwe nyuma yo kubatizwa n’umukozi w’Imana (Pasiteri).

Kugeza ubu amakuru avuga ko Police zikomeje gukora iperereza ndetse no gushakisha umurambo wa nyakwigendera wapfuye amaze kubatirizwa mu mazi menshi (Mu kiyaga).Radio yitwa Capricorn FM yagize ati:”Police yafunguye ikirego nyuma yo kumva urupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 27 y’amavuko wazikiye mukiyaga nyuma yo kubatirizwa mu mugezi wa Groot Letaba mu gace ka Nwamarhanga.

Ibi byabereye mu gace ka Limpopo mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu gace ka Giyani.Iki kinyamakuru cyatangaje aya makuru ntabwo cyigeze cyerura amakuru ngo kigaragaze ko byose birashyirwa kuri uyu mukozi w’Imana wari umaze kumubatiriza muri uyu mugezi.

Mu masaha 24 ashize uyu mwana w’umuhungu abuze , ntabwo umurambo we wari waboneka.Ibi bibaye nyuma y’aho mu mwaka washize habaye ikindi kibazo nk’iki nanone kikaba kumupasiteri.

Advertising

Previous Story

Umugabo yashatse gutema umugore we arakwepa umuhoro ufata umwana

Next Story

Dore ibintu byagufasha kwirinda umunaniro wo ku kazi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop