Umugabo yashatse gutema umugore we arakwepa umuhoro ufata umwana

19/03/2023 22:14

Umugabo witwa Yamfasha Narcisse yashatse gutema umugore we Nyirababineza Devotha atemye umwana we. Ibi byabereye mu murenge wa Mwendo, umudugufu wa Nyakabuye, akagari ka Gishweru saa kumi n’imwe z’igitondo kuwa 18 werurwe 2023

Muhire Floribert umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo yatangaje ko amakimbirane y’uyu muryango yakomotse ku ihene baherutse kugurisha, aho uwo mugore yabajije umugore we aho amafranga yayashyize, aribwo umugabo yafashe umuhoro agashaka kumutema.

Muhire yakomeje kuvuga ko ubwo uyu mugabo yashakaga gutema umugore we yahise ahunga umuhoro ufata umwana wabo w’imyaka 14, aho wamufashe mu mutwe no mu kiganza ahita ajyanwa kwa muganga.Amakuru dukesha Umuseke ni uko ngo ayo mafranga bari bagurishije ihene umugabo yayanywereye yose agashira.
Uyu mwana watemwe na se yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Abaturage batangaje ko Atari ubwa mbere uyu mugabo yari ahohoteye umugore we kuko hari ubwo yabikoze bajyana ikirego mu bigebzacyaha ahita atoroka.


Src: Imirasiretv

Advertising

Previous Story

Ese umugore ashobora kwikuramo intanga ngabo zamaze kumugeramo nyuma yo kuryamana n’umugabo ?

Next Story

Umusore ukiri muto yarohamye mu mugezi nyuma yo kuwubatirizwamo baramushaka baramubura

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop