Gukora utaruhuka ngo ugire umwanya uhagije wo kwiyitaho, ni bimwe mu bishobora gutuma utagira umusaruro uhagije mu kazi kawe, kuvanga ibintu ndetse bimwe bigapfa, kwibagirwa ibintu by’igenzi n’ibindi.
Uretse kuba byakwica akazi kawe, gukora utaruhuka byangiza ubuzima hamwe usanga ufite umunaniro wa hato na hato, kurya bikakunanira, bikanakuviramo uburwayi n’urupfu.
Umuryango Mpuzamahanga wita k’Ubuzima, OMS wagaragaje ko indwara yo guturika k’imitsi yo mu bwonko ‘stroke’ ahanini iterwa no kutaruhuka bihagije, ari iya kabiri mu ndwara zikomeje guhitana abantu benshi ku Isi.Umuryango uharanira kurwanya indwara ya ‘stroke’ ku Isi, World Stroke Organization wagaragaje ko nibura abarenga miliyoni 6 ku Isi, bapfa bishwe n’iyi ndwara ku mwaka.
Niyo mpamvu biba byiza kumenya uburyo wagakwiye kwita ku buzima bwawe buri munsi mu gihe urimo no gushaka iterambere.
Irinde gukora amajoro.Ni byiza kuba wagira umwanya uhagije wo kuryama, wirinda kurara wicaye ukora amajoro cyangwa wasohotse kuko ariwo mwanya mwiza wo kubikora.Bikurinda kugira ubwonko bunaniwe mu gihe cy’akazi ka mu gitondo ndetse no kwirinda akajagari mu gihe ariwo mwanya ukwiriye wo gukora.Gusinzira neza kandi bigufasha kuruhura mu bwonko, bikakurinda kurwaragurika bya hato hato nk’umutwe, amaso n’ibindi.
Shyira imbere umwanya wo kwiyitaho.Ushobora kuba ufite intego yo kugira icyo wigezaho mu myaka iri imbere mu buryo bwihuse, bigatuma urara amajoro ukora byinshi utaruhuka ndetse ntugire umwanya wo kwiyitaho bihagije kubera intumbero ufite.Ariko ibyo byose biba byiza urushijeho kugira umwanya wo kwiyitaho ukora siporo, wita ku mirire ufata buri munsi kuko nabyo bigira impinduka mu mitekerereze yawe.
Biba byiza kwirinda kujyana akazi mu rugo kuko bikurinda kwangiza umwanya wawe wo kuruhuka mu gihe wagezeyo.Ni byiza kugira umwanya w’akazi ukagakora mu gihe cyako, ariko n’igihe cyo kuruhuka ukagiha umwanya uhagije ukora ibindi.Ushobora gusoma igitabo, guteka, kuganira n’abo mu rugo, gufata umwanya ukagenda urugendo rw’amaguru hafi yo mu rugo n’ibindi.
Koresha iminsi y’ikiruhuko neza
Hari umuntu ushobora gukoresha iminsi ye y’ikiruhuko nk’umwanya wo gukomeza gukora akazi. Nyamara igihe cyo kuruhuka aba ari igihe cyiza cyo gushyira ubwenge.ku gihe uruhuka mu bwonko, kugira ngo uzagaruke uri mushya ubasha gukora akazi neza.
Hindura uko ubona ibintu.Mu gihe ugarutse ku kazi ni byiza ko uhindura uburyo wakoreshaga ukora akazi kawe, cyane cyane bimwe mu byatumaga ugira umunaniro ukabije.Ni byiza kureba uburyo wakoreshaga bwatumaga akazi kawe katagenda neza, uburyo wakemuraga bimwe mu bibazo byabaga bihari, uburyo watwaragamo akazi kawe n’ibindi, bizagufasha kumenya aho byapfiraga bikurinda umunaniro wa mbere.