Umusaza w’imyaka 50 yakubiswe n’abana be bamuziza kugurisha ubutaka bw’umuryango

26/01/2024 09:01

Kanu Mugwere w’imyaka 50 wo mu gihugu cya Uganda, arembeye mu bitaro aho ari kuvurwa ibikomere byinshi yatewe no gukubitwa n’abana be yibyariye nyuma yuko ngo agurishije ubutaka bw’umuryango.

 

Mu kuganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo mu gihugu cya Uganda, uyu musaza yavuze ko yagurishije ubutaka cyangwa isambu bamuha amafaranga Million 1.5 ndetse ko ayo mafaranga yari agiye kuyavuzamo umwe mu bana be urembejww n’uburwayi bwo mu mutwe mu bitaro byitwa Butabika National Mental Hospital.

Gusa ngo umuhungu we wimyaka 20 n’umukobwa we w’imyaka 25 baraje bateza rwaserera mu rugo iwe bamubaza impamvu yagurishije ubwo butaka, ndetse ko uko bamubaza Niko bamukubitaga kugeza ubwo bamukubise akitura hasi.Uyu musaza yavuze ko Atari inshuro y’ambere abana be bamukubise ndetse ngo bahora bamusuzugura nkaho Atari se ubabyara.

Ndetse yavuze ko agiye kugurisha byose kugira ngo yimuke abasige kuko ngo n’ubundi ngo ntibamukunda habe na Gato.Yakomeje avuga ko anashaka ko abo bana be bahanwa n’amategeko kuko ngo ubutaka yagurishije ni ubwe si ubwabo. Umuhungu we iri mu bamukubise, yavuze ko se aherutse kugurisha ubutaka bw’umuryango ndetse ko ashaka no kugurisha inzi Kandi ngo ibyo nibyo badashaka.

 

Ms Helen Alikobam ushinzwe umutekano muri Ako gace yabwiye uyu musaza ko agomba gucyemura amakimbirane Ari mu muryango we cyangwa byamunira hagakiresha inzego zumutekano kuko zo ngo zabishobora.

Source: monitor.co.ug

Advertising

Previous Story

Umukobwa mwiza w’imyaka 28 yiyahuye asimbutse etaje

Next Story

Umugore yakase igitsina cy’umugabo we amuziza ko ashobora kuba amuca inyuma

Latest from HANZE

Go toTop