Umukobwa mwiza w’imyaka 28 yiyahuye asimbutse etaje

26/01/2024 08:31

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’urupfu rw’uyu mukobwa witwa Nelvin Museti w’imyaka 28 wo mu gihugu cya Kenya wiyahuye aturutse ku nyubako ya gatutu cyangwa Floor ya 3.

Nk’uko amafoto y’uyu mukobwa akomeje guhanahana ku mbugankoranyambaga, uyu mukobwa byatangajwe ko yapfuye ubwo yiyahuraga asimbutse etaje kuva muri floor ya gatatu mpaka hasi ndetse ko yahise ashiramo umwuka.Icyakora uyu mukobwa aho yiyahuriye ntawuzi icyatumye yiyambura ubuzima kuko aho yari ni Kuma department asanzwe acumbikamo abantu ndetse nawe bishoboka ko yari asanzwe ahacumbitse. .

Uhagarariye izo department yahise ahamagara abashinzwe umutekano igitaraganya bikimara kuba.Ubwo abashinzwe umutekano bahageraga basanze umurambo wuyu mukobwa Nelvin Museti ndetse uri inyuma ya department kuko uyu mukobwa ngo yiyahura yasimbukiye inyuma.

Umurambo wuyu mukobwa ngo wasanzwe nta bimenyetso ufite ko yaba yahohotewe ndetse ubu wajyanywe ku ivuriro gukorera isuzuma ngo barebe ko haba hari icyateye uyu mukobwa gupfa kwe.

Iperereza rirakomeje mu gucukumbura icyaba cyatumye uyu mukobwa afata umwanzuro wo kwiyahura.

Source: nairobinews.nation.africa

Advertising

Previous Story

Lt Gen Doumbouya wa Guinée ari mu Rwanda

Next Story

Umusaza w’imyaka 50 yakubiswe n’abana be bamuziza kugurisha ubutaka bw’umuryango

Latest from HANZE

Go toTop